Uburezi
Imbamutima z’ababaye aba mbere mu bizamini bya leta bisoza ayisumbuye
Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025
Muganza Samantha wigaga muri Muhabura Integrated Polytechnic College i Musanze, akaba yarabaye uwa Mbere mu bukerarugendo mu gihugu mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye muri 2024/2025, yatangaje ko afite inzozi zo gukora ubukerarugendo bukorerwa mu kirere, bukorwa cyane cyane mu bihugu byateye imbere.
Yagize amanota 93,93%. Yavuze ko yabifashijwemo no gusenga no gukora cyane.
Naho Nshimiyimana Emmanuel wigaga kuri TTC Kirambo wabaye uwa mbere mu gihugu muri siyansi, we yibukije abatinya siyansi bibwira ko ari amasomo akomeye, ko yoroha ariko cyane cyane rikorohera bayafitiye inyota. Yatsindiye ku manota 91.65%.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bavuga ko bafite inzozi zo kuzavamo abantu bakomeye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *