skol

IMF yagaragaje u Rwanda nk’icyitegererezo mu mavugurura y’urwego rw’uburezi

Yanditswe: Tuesday 18, Nov 2025

featured-image

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyagaragaje ko u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu mavugurura y’urwego rw’uburezi muri Afurika no mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, rukoresheje ubushobozi buke rufite.

Ibi bikubiye muri raporo y’ubusesenguzi ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari (Fiscal Monitor) yo mu Ukwakira 2025, igaragaza uburyo gushora imari mu buryo bunoze bishobora gutanga umusaruro ukomeye, ukagirira akamaro abaturage.

Iyi raporo igira iti: "Mu myaka 40 ishize, icyuho cyagaragaraga mu mikoreshereze y’ingengo y’imari za Leta cyaragabanyutse cyane. Ibihugu nka Bangladesh n’u Rwanda byateye intambwe ikomeye mu mikoreshereze y’ingengo y’imari mu myaka 10 ishize.”

Igaragaza ko binyuze muri gahunda yo kongera umubare w’abana biga no guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye binyuze muri gahunda y’uburezi rusange bw’imyaka icyenda yatangiye mu 2006, iya mudasobwa ku mwana yatangiye mu 2008 n’iy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yatangiye mu 2012.

Iti: “Izi gahunda zigamije kongera umubare w’abiga no kuzamura ireme ry’uburezi. Zatumye abana hafi ya bose bashobora kwiga amashuri abanza, zanazamuye cyane umubare w’abana biga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane abakomoka mu byaro no mu miryango itishoboye.”

IMF yasobanuye ko izi gahunda zazamuye amanota y’u Rwanda mu mikoreshereze inoza y’ingengo y’imari mu rwego rw’uburezi, yiyongeraho 8% kuva mu 2007 kugeza mu 2011, kuva mu 2013 kugeza mu 2016 yiyongeraho 3%.

Imihigo irakomeje

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), rigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yashoye miliyari 273 Frw mu mwaka wa 2018/19, ziyongereyeho 13,3% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Imibare ya UNICEF igaragaza ko aya mafaranga yakomeje kwiyongera mu myaka yakurikiyeho, kuko yageze muri miliyari 310 Frw mu 2019/20, mu 2020/21 agera kuri miliyari 442,6 Frw. Mu 2022/2023 yageze kuri miliyari 675 Frw.

Mu mwaka wa 2023/2024, Guverinoma y’u Rwanda yashoye mu burezi miliyari 786,9 Frw, arimo angana na 57% yashyizwe mu iterambere ry’uburezi bwo mu mashuri y’incuke no mu mashuri abanza.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego nyamukuru yo kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi no kubuhuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo hashingiwe ku ntego z’iterambere rirambye za 2030.

Igenamigambi mu iterambere ry’uburezi rya 2024-2029 rigaragaza ko u Rwanda ruteganya kubaka ibyumba by’amashuri bireng ibihumbi 37 no kuvugurura ibindi birenga ibihumbi 12; byose bikazatwara miliyari 680 Frw.

Muri iyi myaka itanu, Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko mu mashuri yisumbuye hazubakwa laboratwari 409 za siyansi, zikazatwara miliyari 53 Fw.

Mu mfashanyigisho zizagurirwa ibigo by’amashuri harimo ibitabo n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri kumva neza ibyo bigishwa. Byateganyirijwe miliyari 51 Frw mu myaka itanu.

Ibi bizajyana no kongera mudasobwa mu bigo by’amashuri na internet, mu gihe abarimu bahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga kugira ngo bigishe abanyeshuri ibyo basobanukiwe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa