skol

Impinduka zitezwe mu burezi bw’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ikomeje gukora impinduka zigamije guteza imbere uburezi bufite ireme guhera mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu mpinduka zikomeje kwibazwaho na benshi ni iziheruka gutangazwa mu nama nyunguranabitekerezo yateranye ku wa 19 Kamena 2025, aho abanyeshuri biga mu mashuri y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzwe.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpinduka zizakorwa n’uko byitezweho gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda.

Impuzamasomo zarahindutse

Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange, na Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro agahabwa icyo kwiga bijyanye n’ibyo yatsinze.

Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yasobanuriye IGIHE ko bigamije kwagura amahitamo y’abanyeshuri ku bijyanye n’ibyo bashobora gukora nyuma yo kwiga.

Amasomo biga aziyongera

Nubwo hazasigara ibyiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu gusa, amasomo abanyeshuri biga aziyongera hashingiwe ku cyiciro bahisemo gukomeza kwiga.

Biteganyijwe ko muri buri cyiciro umuntu azajya yiga amasomo ane ajyanye neza n’ibyo ari kwiga, hiyongereho amasomo atatu yigwa mu yandi mashami ndetse n’andi masomo ane yigwa na buri munyeshuri nta yandi mahitamo ari yo Ikoranabuhanga, Guhanga imirimo, Ubumenyi rusange n’Iyobokamana ndetse na Siporo.

Abanyeshuri biga mu cyiciro cy’Imibare na siyanse, hazaba harimo ibice bibiri aho kimwe kiziga Imibare, Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Maths, Chemistry, Physics and Biology) ikindi cyige Imibare, Ubukungu, Ubumenyi bw’Isi n’Ubugenge (Mathematics, Economics, Geography, and Physics).

Kuri ayo masomo kandi hazajya hiyongeraho Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abiga Ubumenyamuntu bo bazajya biga Amateka, Ubumenyi bw’Isi, Ubuvanganzo mu Cyongereza n’Imitekerereze (History, Geography, Literature in English, and Psychology).

Abo bazajya bongeraho Imibare, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Ku rundi ruhande abazajya biga indimi bafite amasomo ane y’ingenzi (Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili kandi hakigwa igice cy’Ubuvanganzo n’ikibonezamvugo mu buryo bwimbitse muri buri rurimi.

Andi masomo bazajya bongeraho ni Imibare, Amateka n’Ubumenyi bw’Isi.

Amahitamo y’ibyo umuntu ashobora gukora aziyongera

Dr. Mutezigaju yavuze ko kwiga muri ubwo buryo, bizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi muri byinshi bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Ati “Bose bazajya biga amasomo 11 harimo arindwi ajyanye n’umuyoboro w’amasomo bahisemo. Uyu mwana afite amahirwe menshi bitandukanye n’ubu ngubu haba mu byo ashobora gukora ariko n’ibyo ashobora kwiga muri Kaminuza.”

Buri shuri rigomba kugira ibyiciro bibiri

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda, buri shuri rigomba kuba rifite ibyiciro nibura bibiri kugira ngo bifashe abana kuba bahitamo.

Kuri ubu hari gukorwa isesengura ryo kumenya amashuri afite ubushobozi bwo kuba yashyirwaho ibyiciro byose uko ari bitatu n’ashobora kwakira bibiri gusa.

Bijyanye n’impinduka ziri gukorwa n’ibikoresho bisabwa, REB iteganya ko nta shuri rizahabwa icyiciro cyo kwiga Imibare na siyanse ridafite laboratwari yifashishwa mu masomo ajyanye na siyanse.

Inagaragaza ko amwe mu mashuri yari afite amasomo ajyanye na siyanse adafite laboratwari azamburwa ubushobozi bwo kuyigisha, akaba yahabwa ibindi byiciro.

Hatanzwe icyizere kandi ko abarimu bashoboye batazabura kuko hazabaho guhindura uko ingengabihe y’ibigo by’amashuri yabaga iteguye, kongera abarimu, ibitabo byo gukoresha nabyo bizaboneka harimo ibyari bisanzwe bikoreshwa bishobora kuvugururwa ndetse na gahunda yo gutanga za mudasobwa ku mashuri izakomeza.

Ibizamini bya Leta

Biteganyijwe ko mu bizamini bya Leta, bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bose bazajya bakora amasomo arindwi ajyanye n’icyiciro cy’amasomo bahisemo (learning pathways).

Ibizamini by’amasomo ane yigwa n’abanyeshuri bose bizajya bitegurwa na NESA ariko bikorerwe ku rwego rw’ibigo by’amashuri nk’ibizamini bisanzwe.

Muri ayo masomo ariko biteganyijwe ko ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’amasomo ya siporo bizajya bikorwa mu buryo bwo gushyira mu ngiro ibyo bize (practical) naho isomo ryo guhanga umurimo (Entrepreneurship) abanyeshuri bazajya basabwa gukora igitekerezo cy’umushinga ushobora kuzana impinduka (Business proposal) bitandukanye n’uko byakorwaga mbere.

Mu rwego rwo guha agaciro amasomo yose ayo manota azajya ateranywa ku yandi yakozwe mu bizamini bya Leta ku rwego rw’Igihugu uko ari arindwi.

Gutangira gukurikizwa

Ni ingingo ikomeje kwibazwaho na benshi ariko ku ruhande rwa REB bagaragaza ko bataranoza neza ibijyanye n’izo mpinduka ku buryo zahita zitangira gukurikizwa.

Dr. Mutezigaju yavuze ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku ishyirwa mu bikorwa ryazo n’uburyo zagira impinduka nziza ku burezi bizatangira gukoreshwa.

Mu gihe hazaba hatangiye kugenderwa kuri izo mpinduka kandi biteganyijwe ko zizagenda zishyirwaho mu byiciro guhera mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bigende bihinduka buri mwaka ariko abiga mu mwaka wa gatanu bakomeze kwiga nk’uko byari bisanzwe kugeza barangije.

Mu gihe bitarashyirwa ku murongo abanyeshuri bazakomeza gukoresha gahunda y’imyigire yari isanzweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa