Kaminuza ya ALU yahaye igihembo cy’ubudashyikirwa Perezida Kagame
Yanditswe: Friday 07, Jun 2024
Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ishimwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere [African Leadership University, ALU], nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo ku Banyarwanda n’abandi.
Iki gihembo,Umukuru w’Igihugu yagihawe ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 431 barangije amasomo muri Kaminuza ya African Leadership University.
Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ALU, Fred Swaniker, wamushimiye agira ati “Nk’uko nabivuze, twifuzaga ko wakabaye wararangirije amasomo hano ariko nta rirarenga. Twaguteguriye igihembo cy’ishimwe.”
Perezida Kagame yavuze ko kugera ku ntsinzi nta muntu umwe ubyishoboza ahubwo bigerwaho habayeho gushyigikirwa n’abamuri hafi, ubuyobozi n’abandi.
Perezida Kagame yagaragaje ko Kaminuza ya African Leadership University ari igihamya cy’uko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byawo.
Ati “Ikigo nk’iki, ni ikitwibutsa twese ko muri Afurika dufite ibikenerwa n’uburyo bwose kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ukuri kutari kwiza ni uko twiringira abandi kutwitaho.”
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, yavuze ko muri iyi kaminuza, intego nyamukuru ari ugukora ibintu bikomeye kandi abarangije amasomo nabo biteguye gukora ibikomeye ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Ibyo twigisha hano biganisha kandi byubakamo abanyeshuri gukora ibintu bikomeye, mu gukemura ibibazo byugarije Afurika.”
Fred Swaniker yashimiye Perezida Kagame ku bwo kuba indashyikirwa mu miyoborere, avuga ko Abanyafurika bamufatiraho urugero kandi ari nako bimeze ku barangije amasomo muri ALU.
Ati “Kandi ndabizi abayobozi bato bari muri iki cyumba, bigira imiyoborere kuri wowe.”






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *