skol

Kubara, Gusoma no kwandika n’inzira rukumbi yakomezwa ireme ry’uburezi rikazamuka

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi bwo Gusoma, Kubara bo Kwandika ku bana bari mu myaka 3 ya mbere y’amashuri abanza ni imwe mu ngamba zishobora gutanga umusaruro ku burezi bufite ireme no muyindi myaka ikurikiraho umunyeshuri yiga.

Gusa ngo kugira ngo ibi bigerweho birasaba ubufatanye bwa buri wese urebwa n’uburezi.

Kumenya gusoma, kwandika no kubara ngo ni imwe mu nkingi yo kubaka ubudahangarwa mu iterambere ry’uburezi butanga umusaruro ku bana bari mu myaka 3 y’amashuri abanza, bityo bikazafasha umwana no muyindi myaka y’amashuri nk’uko bisobanurwa na Minisiteri y’Uburezi.

Bamwe mu bana barebwa n’iyi gahunda bagaragaza ko bimwe mu bibafasha kugera ku ntego ariko ngo n’imiryango bavukamo ikabafasha ndetse ikanirinda amakimbirane kuko agira ingaruka ku myigire yabo.

Ubwo hateranaga inama nyunguranabitekerezo ya Kane yiga ku kuzamura ureme uburezi mu "Gusoma, Kwandika no Kubara" bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko hari byinshi byo kwishimirwa ariko na none ngo ubufatanye bwa mwarimu n’umubyeyi ndetse na leta nibwo buzatuma iyi gahunda igera ku rwego rwo gutanga umusaruro ku kigero gikwiye.

Ibi bishimangirwa na bamwe bafite uburambe mu kurera. Dore uko Mujawamariya Odette, Umuyobozi w’Ishuri rya G S Remera Catholic abivuga.

"Imbogamizi kera twari dufite ni uko nta bikoresho byari bihari, cyane nk’ibitabo byari bicye ariko ubu uko iminsi yicuma niko leta itanga ibikoresho kugirango abana bashobore kwiga neza bityo ubu harasabwa uruhare rwacu twese. Uruhare rwa leta ni ngombwa kugira ngo ibikoresho biboneke, uruhare rw’ababyeyi mu gufatanya na leta narwo ni ngombwa ndetse n’uruhare rw’amashuri kugira ngo abarimu bakore uko bikwiye."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, agaragaza ko hagendewe ku isuzuma iyi ministeri ikora ngo rigaragaza ko ibi biganiro byatumye hari zimwe mu ngamba leta ifata zirenze ku kuganira n’inzego z’uburezi hano mu Rwanda ahubwo n’abahanga baturutse mu bindi bihugu byateye imbere mu burezi babafasha kungurana ibitekerezo hagaijwe kubaka uburezi bufite ireme.

"Iyo urebye mu masuzuma dukora ubona ko tugenda dutera imbere mu bijyanye n’ubwo bumenyi bwo Gusoma, Kwandika no Kubara, bivuga ko rero ibi ni ibiganiro bigenda bitanga umusaruro, ikindi kandi nanone ntareka kuvuga ni uko dutumira n’abahanga ku isi mu bijyanye n’ubu bumenyi, baraza bakatuganiriza bakatubwira aho ubushakashatsi ku isi bugeze kugira ngo tube twafata ibyemezo cyangwa ingamba zigendeye kuri siyansi."

Ubusanzwe iyi nama yiga ku kuzamura ireme ry’uburezi by’umwihariko mu Gusoma, Kwandika no Kubara igamije guha ubumenyi abarimu no kubafasha kwigisha neza mu myaka 3 ya mbere y’amashuri abanza, gutegura neza imfashanyigisho n’integanyanyigisho, uruhare rw’ababyeyi ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa