Kugaburira abana ku ishuri mu byatumye abarivamo bagabanyukaho 4,7%
Yanditswe: Monday 09, Mar 2026
Minisiteri y’Uburezi yatangaje gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatanze umusaruro ukomeye mu kugabanya umubare w’abana barivamo kuko wavuye ku 9,4%, ukagera kuri 4,7%, ibishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza ku Isi mu kugira umubare muto w’abana bata ishuri.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza mu mashuri muri MINEDUC, Nsengiyumva Jean Damascene, yabitangarije mu Karere ka Rusizi, ahizirijwe ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Nyafurika wo gufatira ifunguro ku mashuri.
Nsengiyumva yavuze ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri u Rwanda rwayishyizemo imbaraga atari uko ari igikorwa cy’ubugiraneza cyangwa gufasha abatishoboye, ko ahubwo ari ishoramari ry’igihe kirekire.
Ati "Iyo abana bafatiye amafunguro ku ishuri, biga neza bagatsinda. Benshi bavuye mu mihanda basubira mu ishuri. Mu 2020 ikigero cyo guta ishuri ku banyeshuri cyari ku 9,4% kugera mu 2023 twari tumaze kugera ku kigero cya 4,7%. Urumva ko abana bataye ishuri bagabanutse".
Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu bifite uburezi buhamye usanga abava mu ishuri bari kuri 5%, mu gihe mu bihugu byateye imbere abana bava mu ishuri bari hagati ya 2% na 3%.
Umuyobozi w’ Ishuri ryisumbuye rya Munzaga, riherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Karongi, Kwitonda Janvier yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ati “Abana bose barira ku ishuri kandi bakarya indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga”.
Uwumukiza Zawadi, umubyeyi ufite abana biga mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye, yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itarajyaho yakoraga akazi adatuje ari gucungana n’uko Saa Tanu zigera ngo ajye guteka.
Ati “Nageze aho nshaka umukozi, nabwo ugasanga tugiranye utubazo kubera ko atubahirije amasaha abanyeshuri bakagera mu rugo bitarashya. Kuva iyi gahunda yajyaho nta mukozi ngikoresha urumva ko ibihumbi 15 Frw nyizigamira, kandi abana bariga neza bagatsinda”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko hagikenewe ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ikomeze kugenda neza.
Ati “Haracyakenewe gukomeza ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iyi gahunda ikomeze kugenda neza. Leta irahamagarira abafatanyabikorwa gukomeza gutanga uruhare rwabo. Abahinzi, amakoperative n’inganda, barashishikarizwa gukomeza kongera umusaruro kugira ngo bafashe guhaza amashuri, bityo iyi gahunda itazakomwa mu nkokora no kubura umusaruro”.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026 Leta yashyize miliyari 127Frw avuye kuri miliyari 35 Frw mu 2019/2020. Umubare w’abanyeshuri bose bafatira ifunguro ku ishuri urenga miliyoni 4.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *