skol
fortebet

Leta igiye gukurikirana Amaresitora ahanika ibiciro by’ibyokurya Buruse ntifashe abanyeshuri

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ministri w’intebe w’U Rwanda Dr Edouard Ngirente, yijeje abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda ko , Leta igiye gukurikirana ikibazo cy’abacuruza ama Resitora muri za kaminuza, bongera ibiciro uko Leta yongereye amafaranga ya buruse yo gufasha abanyeshuri mu mibereho, nyamara bakorera mu nzu za Leta, yewe na bimwe mu bikoresho ari ibya Leta. Ibi bituma buruse ihabwa abanyeshuri uko yongerwa bikomeza kugaragara ko idahagije.
Ikibazo cy’amafaranga leta igenera abanyeshuri babonye amanota (...)

Sponsored Ad

Ministri w’intebe w’U Rwanda Dr Edouard Ngirente, yijeje abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda ko , Leta igiye gukurikirana ikibazo cy’abacuruza ama Resitora muri za kaminuza, bongera ibiciro uko Leta yongereye amafaranga ya buruse yo gufasha abanyeshuri mu mibereho, nyamara bakorera mu nzu za Leta, yewe na bimwe mu bikoresho ari ibya Leta. Ibi bituma buruse ihabwa abanyeshuri uko yongerwa bikomeza kugaragara ko idahagije.

Ikibazo cy’amafaranga leta igenera abanyeshuri babonye amanota abemerera kwiga muri kaminuza za leta, yateganyirijwe kubafasha mu mibereho yabo, ni kenshi yagiye agarukwaho ko adahagije agereranyijwe n’ibiciro ku isoko, ibi leta yagiye ibyumva ndetse inagerageza kongera aya mafaranga, ariko Depite Jean Pierre Hindura, umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Urwanda, asaba leta gukurikirana umuzi w’ikibazo gituma kenshi iyi buruse ihora idahagije kabone n’ubwo iba yongerewe.

Ministiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, avuga ko iki kibazo gishingiye kubahabwa amasoko muri za kaminuza usanga iyo abanyeshuri bongejwe buruse nabo bahita bongera ibiciro nyamara aho barigukorera ari mu bikoresho bya leta, kigiye guhabwa umwihariko.

Nyuma y’imyaka myinshi abanyeshuri biga muri Kaminuza kuri buruse ya Leta bahabwa buri kwezi amafaranga 25,000Frw yo kubafasha mu buzima bw’ishuri. Muri 2018 nibwo leta yafashe umwanzuro wo kuyongera ashyirwa ku bihumbi 35 by’amafaranga y’Urwanda, nyuma y’igihe gito nayo yaje kongerwaho ibihumbi 5 agera ku bihumbi 40 by’amafaranga y’Urwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa