skol
fortebet

Menya akayabo kagiye kwiyongera ku mushahara Abarimu bafataga

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 01 Kanama 2022 nibwo,Minisiteri y’Uburezi [MINEDUC] yatangaje ingano y’amafaranga yongejwe abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ubwo yagezaga ikiganiro ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1),Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, abarimu bo mu mashuri abanza bazongererwa umushahara ku kigero (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 01 Kanama 2022 nibwo,Minisiteri y’Uburezi [MINEDUC] yatangaje ingano y’amafaranga yongejwe abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo yagezaga ikiganiro ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1),Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangaje ko guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, abarimu bo mu mashuri abanza bazongererwa umushahara ku kigero cya 88%. Na ho abafite impamyabumenyi za A1 na A0 bazongererwa 40%.

Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 1 cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza A0 arava ku 176.189 hiyongeraho 70.195 (40%) bivuze ko azajya ahembwa 246.384 Frw.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, ubumenyi rusange cg irya TVET azajya ahabwa 314.450Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%.

Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681Frw ajye ahembwa 152.525Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungurije ari ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abarimu bo mu Rwanda bongerewe umushahara muri ubu buryo:

Abafite A2 bongerewe 50,849 FRW
Abafite A1 bongerewe 54,916 FRW
Abafite A0 bongerewe 70,195 FRW

Ibitekerezo

  • hhhh wamunyamakuru we wajya ubanza ugakora ubushakashatsi mbere yo kwandika inkuru utari sure neza, iyo mishahara ushyizeho abarimu bahembwaga siyo habe na gato iyo ni iya kera, ubunyamwuga bwanyunburashidikanywa pe! mwarimu wa primary wa A2 ugitangira ubu ukushahara umugera mu ntoki bakasemo ibintu byose ni ibihumbi 50, umu A1 ni 130 000 naho umu A0 ni 175 0000 RWF ayo niyo mafaranga bahembwaga kugeza iyi saha batari bongezwa. ubutaha ujye ubanza ubaze neza amakuru ugiye gutanga ureke gutanguranwa bitazatuma dushidikanya no kuyandi makuru ikinyamakuru cyanyu kiduha

    Mujye mugabanya amagambo,buriya ntawe bitabaho. Ubu ibihumbi 50 urumva ari akayabo! Mbega inkuru irashyushye!

    Pe bino bintu birashimishije cyane kuko nubundi mwarimu niwe muntu uvunika cyane we na Muganga bityo rero birakwiye pe kuko reba kwigisha umwana ntakintu azi akazavamo umuntu ukomeye biba bigoye pe.

    Abo mu mutekano nabo bibukwe army police rcs dasso.......

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa