skol

MINEDUC yagize icyo ivuga ku barimu bakorera akazi kure y’imiryango basaba kuyegerezwa

Yanditswe: Sunday 13, Jul 2025

featured-image

Abarimu bakorera akazi kure y’imiryango yabo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, basaba ko imyaka 3 yagenwe ngo bemererwe kwimurwa yagabanywa kuko bikomeje kuba intandaro y’isenyuka ry’imwe mu miryango.

Bavuga ko uretse kuba bigira ingaruka ku muryango w’abo barimu, bigira n’ingaruka ku musaruro baba bagomba gutanga.

Minisiteri y’Uburezi yo yavuze ko aba barimu bagomba no kwita ku banyeshuri bahora bahindurirwa abarimu.

Dukuzimana Appollonie, ni umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho amaze imyaka 3 akorera aka kazi, nyamara umuryango we utuye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mwarimu avuga ko kugira ngo agere ku muryango we bimusaba nibura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 20-25 bya tike gusa.

Uyu avuga ko hari ubwo amara amezi abiri ataragera mu rugo rwe.

Ibi ngo bituma akora akazi adatuje bitewe n’uko iyo umuryango ugize ikibazo bituma ahangayika cyane.

Ibi abihurizaho na Ndayisenga Theogene wigisha mu Karere ka Huye ataha mu Karere ka Nyaruguru ndetse na Dusabe Donathille ukorera Karongi nyamara umuryango we uri mu Karere ka Huye.

Aba bavuga ko usanga akazi bakora nta nyungu bakuramo kuko umushahara ushirira mu ma tike, baba banga kwicara nta kazi bafite.

Abahoze bakorera kure y’imiryango yabo bakaza kwimurirwa hafi yayo, bagaragaza itandukaniro rihari ku musaruro w’ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph avuga ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimurwa yagabanuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe, akavuga ko nk’inzego zishinzwe uburezi ziteguye kwicarana na bo bakareba icyakorwa mu rwego rwo korohereza impande zose.

Mu Nzeri 2023, REB yatangije gahunda yo kureka abarimu gusaba kugurana imyanya (“permutation”) ndetse n’igihe cyo gusaba kwimuka (“mutation”) hifashishijwe ikoranabuhanga TMIS

Mu mwaka w’amashuri 2023–2024 imibare ya REB (Rwanda Education Board) igaragaza ko abarimu 2 235 basabye guhabwa mutation (kwimurirwa) Muri bo,1 226 nibo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 gusa nibo bahawe mutation.

Mu barimu basabye kwimukira ku bigo biri imbere mu Turere, muri 856 basabye 498 nibo bari bujuje ibisabwa ariko 383 nibo bimuwe.

Gahunda ya “mutation” (kuva mu kigo kimwe ujya mu kindi) isaba ko umuntu aba amaze byibura imyaka itatu aho yoherejwe mbere yo gusaba kwimuka.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa 7 abujuje ibisabwa n’ubundi bazatangira kubisaba bifashishije ikoranabunga ryabashyiriweho rya TMIS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa