skol
fortebet

MINEDUC yashyize hanze amanota y’abakoze ibizamini bya Leta,isubizaho gusibira ku batsinzwe

Yanditswe: Monday 04, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ministeri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza (P6) n’uwa 3 w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).
Abanyeshuri bashoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, ni 251,906, barimo abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076.
Muri rusange, abanyeshuri bagombaga gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro rusange ni 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n’abahungu 55, 386.
Uko (...)

Uko abasoje amashuri abanza batsinze:

Abari mu cyiciro cya mbere ni 14,373 (5,7%)
Abari mu cyiciro cya kabiri ni 54,214 (21,5%)
Abari mu cyiciro cya gatatu ni 75,817 (30,10%)
Mu cyiciro cya kane ni 63,326 (25,1%)
Icyiciro cya gatanu ni 44,176 (17,5%)

Mu basoje icyiciro rusange:

Abari mu cyiciro cya mbere ni 19,238 (15,8%)
Icyiciro cya kabiri ni 22,576 (18,6%)
Icyiciro cya gatatu ni 17,349 (14,3%)
Icyiciro cya kane ni 45,842 (37,7%)
Icyiciro cya gatanu (abatarabonye amanota ahagije) ni 16,466 (13,6%).

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko urugero rwo gutsinda mu basoje amashuri abanza ari 82,5%.

Yavuze kandi ko kugira ngo ababyeyi babone umwanya wo kwitegura neza, abana bazajya muri S1 na S4 bazatangira tariki 18/10/2021.

Rutaganira Yanis Ntwali wiga muri Kigali Parent School niwe wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Tumukunde Francoise wiga muri Instutsut Sainte Famille Nyamasheke ni we wahize abandi bose mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level).

Bitandukanye no mu yindi myaka, abanyeshuri batatsinze ntabwo bazimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.

Abatsinzwe mu mashuri abanza 44,176 ndetse n’abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange ntabwo bahabwa ibigo ahubwo bazasubiramo amasomo.

Uburyo bworoshye bwo kureba amanota y’umwana, ni ukohereza message yanditsemo Numero umwana yakoresheje yiyandikisha (Registration Number) kuri 4891. Ako kanya ukabona message irimo amanota y’umwana.

Minisiteri ivuga ko gusibiza yabishingiye ku mwanzuro w’umwiherero w’abayobozi uherutse, aho hemejwe ko nta munyeshuri uzajya yimunwa atatsinze.

Ababaye aba mbere mu bizamini bya leta mu cyiciro rusange no mu mashuri abanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa