skol
fortebet

MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2022/2023.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 91%, naho muri ‘O Level’ batsinda kuri 86%.

Abanyeshuri ibihumbi 203 086 nibo biyandikishije gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Muri bo abakobwa bari ibihumbi 111 964 mu gihe abahungu bari 91 119 bose bigaga mu mashuri ibihumbi 3 644.

Abanyeshuri ibihumbi 201 679 nibo bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza. Muri bo abagera kuri 91.09% baratsinze.

Abanyeshuri 55.29% muri bo ni abakobwa mu gihe abandi 44.71% ari abahungu.
Isomo ry’Ikinyarwanda ni ryo batsinze ari benshi.

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bose hamwe bari 131 602, abakobwa bari 73 561, abahungu 58 041 bakaba barigaga mu mashuri 1799.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ni 131 051. Muri bo abakobwa bari 55.91% mugihe abahungu bari 44.1%.Abanyeshuri 86.97% baratsinze.

Muri bo abagera kuri 54.28% ni abakobwa mugihe abandi 45.72% ari abahungu.

Amasomo batsinze kurusha ayandi ni Ikinyarwanda, Icyongereza n’Ubugenge.

Nk’uko Minisitiri w’uburezi, Gaspard Twagirayezu, abitangaza, ngo abanyeshuri batsinze neza bazahabwa amafaranga y’ishuri umwaka umwe, impano yatanzwe na Umwalimu Sacco kandi ibi byiyongera kuri mudasobwa igendanwa, hamwe n’ibikoresho by’ishuri.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bifuza guhindura ibigo,Minisitiri Twagirayezu yagize ati "Twashyizeho uburyo bwo kuyobora abanyeshuri ku mashuri bahawe. Turasaba ababyeyi kujyana abana aho boherejwe. Niba ufite impungenge z’ishuri runaka, nyamuneka mutugezeho impamvu zanyu, kandi muzoroherezwa. "

Umwana witwa Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi.

Umwana witwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycee Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge.

Reba uko wareba amanota y’abanyeshuri bitakugoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa