skol
fortebet

Minisitiri Ngirente yasubije abanyeshuri batewe impungenge n’ifungwa ry’amashuri bafite ibizamini bya Leta

Yanditswe: Tuesday 29, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021,Guverinoma yavuguruye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, itangaza ingamba zikaze zigomba gukurikizwa mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali, zirimo ko amashuri yose agomba gufunga.

Sponsored Ad

Aya mashuri yategetswe gufunga nyamara abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya leta bahushije umwaka ushize kubera Covid-19 yari imeze nabi cyane.

Nyuma yo gutangaza izi ngamba nshya,Minisitiri w’Intebe,Dr.Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney wa MINALOC,Dr. Ngamije Daniel w’Ubuzima [MINISANTE],Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda[MINICOM],Habyarimana Béata,Umuyobozi Mukuru wa Polisi,IGP Dan Munyuza na Eric Gishoma, Umuyobozi Wungirije muri PSF.

Abajijwe ku bijyanye n’ifungwa ry’amashuri kandi hari abanyeshuri bafite ibizamini bya Leta,Minisitiri w’Intebe,Dr.Ngirente yagize ati"MINEDUC iri buze kwita ku bana bari bafite ibizamini [bya Leta] bazakora mu kwezi kwa karindwi. Nta mwana uzahomba ikizamini cye. Turi Leta ireberera abaturage kandi ikurikira."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi JMV,yavuze ko amashuri ararangiza ibizamini ku munsi w’ejo bityo bagiye kubafasha gutaha badahuye n’abandi bagenzi ngo banduzwe Covid-19.

Yagize ati "Amashuri menshi ibizamini bizarangira ejo kuwa Gatatu, dufatanyije na Polisi y’igihugu twateguye uko abana bataha mu ngo zabo kandi ku buryo batazahura n’abandi bagenzi hirya no hino mu gihugu, bakazagera aho bakomoka badahuye n’abandi."

Minisitiri Gatabazi yakomeje agira inama abanyeshuri bagiye kuza mu biruhuko ati "Turasaba abanyeshuri batashye kugira ngo bagire indi myitwarire, batashye ngo bajye mu ngo zabo, ntabwo batashye ngo bajye ahandi. Badufashe kugira ngo hatabaho ukundi kwiyongera.Hazabaho gupima bamwe batarava ku mashuri kugira ngo bafashwe."

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yavuze ko nubwo u Rwanda rugifite ubushobozi bwo kwita ku banduye Covid-19 barembye ariko Abanyarwanda bakomeje kwirara ubwo bushobozi bushobora kuba buke imfu zikaba nyinshi.

Yagize ati "Kugeza ubu turacyafite ubushobozi bwo kwakira abarwayi baje bafite ibimenyetso ndetse n’abafite ibimenyetso bikaze, aho twita ICU. N’umwuka iyo hari uwukeneye dufite imashini ziwutanga.

Leta iri gushyira ingufu mu kongera ibitanda n’imashini zabasha gukora ku buryo twakuba nka kabiri cyangwa gatatu ubushobozi dufite ubu.Abarwayi baje kwa muganga nta n’umwe utarahawe ubutabazi bukwiriye.

Minitiri Ngamije abajijwe uko ubwandu buhagaze yagize ati "Biragaragara ko mu gihugu hose Covid-19 yiyongereye ariko cyane cyane mu duce tumwe tw’igihugu turimo Umujyi wa Kigali. Nta murenge udafite abarwayi.

Uturere two mu Majyaruguru ndetse umuntu yavuga ngo uturutse BURERA, Musanze, Gicumbi na Nyagatare ni ahantu bigaragara ko ubwandu bwiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwa Gatanu.

Twajyaga dutangaza nk’abantu 50 ku munsi ariko ubu turakabya tukagera kuri 800 ndetse twageze no kuri 900.

Ubundi twajyaga tubona abantu benshi ariko badafite ibimenyetso byatuma bajya kwa muganga. Wasangaga 90% banduye ariko 10% aribo bafite ibimenyetso byatuma bajya kwivuza.

Ubu siko bimeze kuko ubu 50% bari kwisuzumishiriza kwa muganga.

Igikurikira ni uko n’umubare w’abinjijwe mu bitaro wagiye wiyongera. Iyo urebye imibare uko yagiye izamuka muri uku kwezi, aho tuvurira muri Nyarugenge dutangira Kamena twari dufite abarwayi badasaga 20,ubu dufite abasaga 127.

Abarwayi bariyongereye mu bitaro muri rusange.Iyo bagezemo naho abenshi turi kubona bakeneye umwuka. Umwuka wakoreshwaga muri bya bitaro naho ibipimo byiyongereye inshuro zigeze ku icumi ku munsi.

Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ikigaragara nuko ubwandu bwikubye nk’inshuro enye.

Abagiye bapfa bazize Covid-19. Ntabwo twaherukaga imibare y’abantu umunani, barindwi bapfuye. Muri iki cyumweru twagiye tubona imibare y’abarenga batanu bapfuye, iminsi ikurikiranye. Mu bapfuye urasangamo abato n’abandi batari bafite ikindi kibazo cy’ubuzima."

Abayobozi bose bari muri iki kiganiro basabye abanyarwanda kureka kwirara kuko iki cyorezo gikomeje kwihinduranya no gukwirakwira mu Rwanda ndetse kiri guhitana abato n’abakuru.

Minisitiri Gatabazi yagize ati "Covid-19 iriho, ni indwara yandura, utabona n’amaso ngo uyirinde, ni ukuyirinda twubahiriza amabwiriza.

Muri iyi minsi twabonye abantu barwariye mu rugo ariko ukabona abantu baje kubasura, kubasengera no gutaramana nabo.

Hari ibihe abantu bumva kubera imyumvire n’ibitekerezo by’abantu, ubu ibihe birakomeye. Covid-19 iri mu gihugu hose, ntabwo ireba abanya-Kigali gusa.

Kudashaka ’guma mu rugo’ nta kundi uretse kwirinda. Kutirinda birayizana.

Min. Habyarimana wa MINICOM yavuze ko Ibigo cyangwa se amazu, ibiro, abakora imirimo idafite aho ihuriye n’umuguzi umunsi ku munsi, aribo bazakorera mu rugo ndetse asaba abahura n’abacuruzi kubahiriza gahunda yo gusimburana.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Munyuza yagize ati " Polisi ifite ubushobozi bw’abantu n’ibikoresho bwo kubahiriza aya mabwiriza no kugira ngo Abanyarwanda bose bayubahirize. Ikindi, Polisi ikorana n’izindi nzego, ari izishinzwe umutekano, abayobozi b’ibanze n’abaturage.

Ibyo bizakomeza kubahirizwa. Hari igikomeje kugaragara, aho abantu bafite imyumvire itari myiza usanga batinya Polisi, abayobozi, inzego z’umutekano aho gutinya iki cyorezo...."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa