Minisitiri w’uburezi yasabye ababyeyi kubonera umwanya abana bagiye mu biruhuko
Yanditswe: Thursday 03, Apr 2025

Mu gihe abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri,Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph yasabye ababyeyi kwita ku bana kandi bakajya bagira umwanya babagenera wo kubaha inama n’impanuro.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa n’ibigo zizatangira kuwa 03 mata 2025 kugeza kuwa 06 mata 2025.
Mbere y’uko abanyeshuri bajya mu biruhuko nibwo minisitiri w’uburezi Joseph Nsengima yasabye ababyeyi kuzagenera umwanya abana babo.
Yagize ati"babyeyi dufatanyije kurerera u Rwanda turabasaba guha abana banyu umwanya,mukabatega amatwi,mukabahwitura aho bikenewe ndetse mukabaha inama n’impanuro".
Minisitiri Joseph kandi yongeye gusaba ababyeyi kuzagira uruhare rugaragara mu kubahiriza ingengabihe yo gusubira ku mashuri kw’abana mu gihe ibiruhuko bizaba birangiye.
Yagize ati"Reka mfate uyu mwanya mbibiutse babyeyi,ko mu gihe ibiruhuko bizaba birangiye musabwa kohereza abana ku ishuri ku guhe mukurikije uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya.Ndanabibutsa y’uko kutohereza umwana ku gihe bizagira ingaruka ku mafaranga y’urugendo mwishyura".
Joseph kandi yasabye abarezi bagiye mu biruhuko ko bakwiye lkwitabira amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.
Yagize ati"Barezi namwe,turabashimira akazi mukora muturerera abana.Uyu ni umwanya w’ikiruhuko no kubana n’imiryango yanyu,ariko kandi ni umwanya mwiza wo kwitabira amahugurwa yose agamije kubongerera ubumenyi".
Biteganyijwe ko amasomo y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 azatangira tariki ya 21 mata 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *