skol
fortebet

Nyabihu: Umwarimu wari wasezeye ku kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19 yisubiyeho

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Ntirujyinama Benjamin wigishaga ku kigo cy’Amashuri cya Nganzo mu Karere ka Nyabihu giherereye mu murenge wa Rugera yanditse ibaruwa isaba gusubizwa ku kazi yari yasezeyeho mu minsi ishize kubera Covid-19.
Uyu mwarimu yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ati "Mbandikiye mbasaba ko mwanyemerera ngakomeza akazi k’uburezi nakoreraga ku kigo cy’amashuri cya Nganzo nari nahagaritse kuri tariki ya 01 Ukuboza 2021 kubera ko ubushake bwo kwikingiza Covid-19 butari bwakabonetse, none (...)

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Ntirujyinama Benjamin wigishaga ku kigo cy’Amashuri cya Nganzo mu Karere ka Nyabihu giherereye mu murenge wa Rugera yanditse ibaruwa isaba gusubizwa ku kazi yari yasezeyeho mu minsi ishize kubera Covid-19.

Uyu mwarimu yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ati "Mbandikiye mbasaba ko mwanyemerera ngakomeza akazi k’uburezi nakoreraga ku kigo cy’amashuri cya Nganzo nari nahagaritse kuri tariki ya 01 Ukuboza 2021 kubera ko ubushake bwo kwikingiza Covid-19 butari bwakabonetse, none ejo tariki ya 30 Ukuboza 2021 narakingiwe nkuko bigaragazwa n’ubutumwa bwa RBC bwometse kuri iyi baruwa."

Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu bamwe mu barimu bakomeje gusezera ku kazi kubera ko banze gufata urukingo rwa Covid-19.

Umwarimu witwa Mutuyimana Zibie wo mu karere ka Karongi nwe yahisemo kwandikira umuyobozi wa Akarere amumenyesha ko asezeye ku kazi k’uburezi yakoraga kuva taliki 18 Mutarama 2021 muri GS Nyegabo,kubera ko adashaka kwikingiza Covid-19.

Umwaka ushize nabwo Umwarimu witwa Nshimiye Schadrack wigishaga ururimi rw’icyongereza ku ishuri ribanza rya Binogo riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yanditse ibaruwa asezera akazi ko kwigisha, agaragaza ko imyemerere ye itatuma agakomeza muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abanyarwanda bamwe bakomeje kwanga gufata urukingo kubera imyumvire bavuga ko bahabwa na Bibiliya.

Mu mpera z’Ukwezi gushize,Abanyarwanda bane bahungiye muri Komine ya Bugabira ho mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi bavuga ko badashaka kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Aba banyarwanda barimo umugabo umwe n’abagore batatu bahungiye mu Burundi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 ariko nyuma y’aho baza kugarurwa n’iki gihugu ku mugaragaro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi JMV,akomeje gusaba abantu bafite imyumvire nk’iyi kuyireka bagafata inkingo kuko aribwo buryo bwafasha igihugu gutsinda icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa