skol
fortebet

Nyanza: Abaturage babangamiwe n’imyitwarire y’Abanyeshuri bo kuri "College Maranatha" basa nk’abatagira umuyobozi ubitaho

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage baturanye n’ikigo cya College Maranatha barinubira umutekano muke uterwa na bamwe mu banyeshuri b’abahungu n’abakobwa biga muri icyo kigo aho basigaye barangwa n’ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi
Iki kigo cya Maranatha giherereye mu KARERE ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, Akagari ka Gahondo ahazwi nko mu mudugudu wo kuri Maranatha.
Umwe mu baganiriye n’UMURYANGO utashatse ko amazina ye atangazwa,yavuze ko nyuma y’uko hafunzwe umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri (...)

Sponsored Ad

Abaturage baturanye n’ikigo cya College Maranatha barinubira umutekano muke uterwa na bamwe mu banyeshuri b’abahungu n’abakobwa biga muri icyo kigo aho basigaye barangwa n’ubusinzi bukabije ndetse n’ubusambanyi

Iki kigo cya Maranatha giherereye mu KARERE ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, Akagari ka Gahondo ahazwi nko mu mudugudu wo kuri Maranatha.

Umwe mu baganiriye n’UMURYANGO utashatse ko amazina ye atangazwa,yavuze ko nyuma y’uko hafunzwe umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri [animateur] muri iki kigo azira gukubita bikabije umunyeshuri,aba banyeshuri ngo babaye nk’intama zitagira umwungeri kuko ngo barara ijoro banywa inzoga,basinda ndetse banahungabanya umutekano w’abaturage.

Uyu yagize ati "Icyo kigo duturanye mu isibo yanjye.Muri iyi minsi turabangamiwe cyane,abanyeshuri baratubangamiye.Mu minsi yashize hafunzwe Animateur ngo yakubise umwana hanyuma baramufunga.Ntekereza ko agifunzwe kuko nta Animateur bafite.

Hari imyitwarire mibi abana bafite.Baranywa bagasinda,twebwe dutuye hanze y’ikigo niho baca mu masaha ya nijoro.Biteza umutekano muke,barasinda,bariba...ikinyabupfura nta gihari pe.

Umuyobozi w’ikigo mushya bazanye ntacyo aba yitayeho saa kumi aritahira.Ushinzwe imyitwarire [Prefet de discipline] niwe uba ufite abo bana,saa tatu saa yine ahita yitahira.Mu masaha y’ijoro barasinda,barasakuza,bariruka baca ahantu hose.N’ibintu bisa nk’ibitugora ku buryo hakozwe ubuvugizi byadufasha.Hari ikibazo gikomeye kuko abayobozi bahora birukana abanyeshuri."

Uyu usanzwe ari umuyobozi aho ngaho yavuze ko biteye inkeke kuba abana birukanwa cyane kandi igihugu kiri kurwana no gusubiza abana mu ishuri.

Yakomeje avuga ko aba bayobozi b’iki kigo nta kindi gisubizo bafite kitari ukwirukana ndetse yemeza ko hari amakuru afite ko mu minsi ishize hari umwana wiga mu cyiciro rusange watewe inda ndetse ngo yaranatashye gusa ngo ntibizwi niba uwamuteye inda ari umunyeshuri waho cyangwa uwo hanze.

Uyu yavuze ko irondo ry’umwuga rirara rirwana nabo gusa atazi niba ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa akarere bubizi.

Twavuganye n’umuyobozi wa "College Maranatha" akimara kumva ko ari Umunyamakuru w’UMURYANGO ushaka ko bavugana kuri iki kibazo,ahita ahagarika ikiganiro ndetse n’inshuro zose twagerageje kumuvugisha yanze gufata telefoni ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza,Ntazinda Erasme,yabwiye UMURYANGO ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.Ati "Turagikurikirana."

Ku wa 16 Werurwe 2022,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) wo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Maranatha akurikiranyweho gukubita umunyeshuri inshyi akamukomeretsa amuziza ko yibye amafaranga y’u Rwanda 200.

Kuva icyo gihe rero, iki kigo nticyigeze kimusimbuza bikaba abikekwa ko aribyo bituma abana b’abahungu biga aho ngaho bameze nk’aho batagira gikurikirana.

Amakuru twamenye nuko kuba iki kigo gituranye neza n’ahitwa mu mudugudu,aba bahungu batinya kunyura ku muryango munini w’ikigo,bagasimbuka igipangu cy’ikigo bagahinguka mu mazu y’abaturage.

Ibyo bikorwa mu masaha y’ijoro ku buryo bibangamira umutekano w’abaturage ndetse bakavuga ko bibagora kubatandukanya n’abajura ba nijoro.

Ibitekerezo

  • Twizereko iyi nkuru muyifitiye gihamya kuko ndumva mushiramo amakabyankuru.
    Si byiza kwifashisha itangazamakuru ngo usenye ibyo abandi bubatse!

    Ariko bikurikiranwe pe hambere woherezaga umwana mukigo cy’itorero ukaba wizeye umutekano wumwana wawe noneho harimo uburangare,nabo bana babeshyera umuyobozi wabo
    kugira ngo bibonere umudendezo #bikurikiranwe#

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa