skol

Rifite intumbero yo kuzavamo Perezida! Imvano y’ishuri ry’abakobwa bo muri Afghanistan riri mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Shabana Basij-Rasikh washinze School of Leadership of Afghanistan (SOLA), ishuri ryigisha abakobwa bo muri Afghanistan ariko kuri ubu rikaba rikorera mu Rwanda, yavuze ko afite inzozi z’uko umunsi umwe iri shuri rizavamo Perezida wa Afghanistan.
Shabana n’abakobwa yari acumbikiye mu ishuri rye, bahunze umurwa mukuru Kabul mbere gato y’uko Abatalibani bawugeramo muri Kanama 2021.
Ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shabana n’abakobwa bigishaga bahawe ubuhungiro mu Rwanda, ishuri (…)

Shabana Basij-Rasikh washinze School of Leadership of Afghanistan (SOLA), ishuri ryigisha abakobwa bo muri Afghanistan ariko kuri ubu rikaba rikorera mu Rwanda, yavuze ko afite inzozi z’uko umunsi umwe iri shuri rizavamo Perezida wa Afghanistan.

Shabana n’abakobwa yari acumbikiye mu ishuri rye, bahunze umurwa mukuru Kabul mbere gato y’uko Abatalibani bawugeramo muri Kanama 2021.

Ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Shabana n’abakobwa bigishaga bahawe ubuhungiro mu Rwanda, ishuri rikomeza imirimo yaryo.

Kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore n’uburinganire izwi nka ‘Women Deliver’, Shaban ni umwe mu batanze ikiganiro ku bayitabiriye.

Shabana Basij-Rasikh umaze imyaka ibiri yimuriye ibikorwa by’ishuri rye mu Rwanda yavuze ko nubwo abakobwa bo muri Afghanistan bakomeje guhura n’imbogamizi cyane cyane mu bijyanye n’uburenganzira bwo kwiga, afite icyizere ko iri shuri rye rikorera mu Rwanda mu minsi iri imbere rizatanga Perezida wa Afghanistan.

Ati "Ni iby’agaciro kuba ndi hano, ndumva buri wese hano azi ko nyobora ishuri rizavamo Perezida wa Afghanistan w’ahazaza, ndashaka kuvuga ku mbogamizi ebyiri turi guhura nazo uyu munsi muri Afghanistan, imbogamizi imwe ni iri imbere mu gihugu."

Yakomeje avuga ko biteye isoni kuba uyu munsi abakobwa bo muri Afghanistan batemerewe kwiga amashuri yisumbuye.

Ati "Uyu munsi Afghanistan ni cyo gihugu rukumbi ku Isi, aho kuba abana b’abakobwa bakwiga amashuri yisumbuye ari icyaha, biteye isoni kuba uyu mwanya ndi hano mvuga ayo magambo. Bikwiriye kuba bitanga umuburo atari ku Banya-Afghanistan gusa ahubwo n’abandi batuye Isi kuba igihugu nka Afghanistan abana b’abakobwa babuzwa uburenganzira bwa muntu bw’ibanze."

Yavuze ko imbogamizi ya kabiri bahura na yo ari ijyanye no kuba hari ibihugu by’amahanga bibona abanya-Afghanistan bose mu ndorerwamo z’Aba-Taliban, bakumva ko abagabo n’abahugu bose bo muri iki gihugu badashyigikiye uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Shabana Basij-Rasikh yavuze ko mu ntego afite ari ukubaka ubushobozi bwatuma ishuri rye ribasha kwakira abana b’abakobwa benshi, abadashoboye kugera mu Rwanda, bagafashwa kwigira mu bihugu bituranye na Afghanistan aho iri shuri riteganya gufungura amashami.

Ati "Ibintu bibiri by’ingenzi nshyize imbere, kimwe ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo abakobwa b’Abanya-Afghanistan baze hano muri iri shuri hano mu Rwanda bavuye aho ariho hose ku Isi ariko bakaba batabasha kwiga kuko bavuye muri Afghanistan bakaba bari mu nkambi z’impunzi zitandukanye, ubushobozi bwabo mu by’ubukungu cyangwa ibijyanye na Visa bikaba bibabuza gukomeza amasomo yabo."

"Hari ibihumbi by’abo bana b’abakobwa bashaka kuza hano mu Rwanda ariko turi ishuri rimwe rishobora kubacumbikira hano, binshengura umutima kuba tutazana hano buri mukobwa wese ukwiriye amahirwe yo kuza mu Rwanda muri SOLAR ngo atangire kwigira hano."

Perezida Macky Sall yamwemereye ’buruse’ z’abakobwa 150

Nyuma yo kugeza ku bitabiriye iyi nama imbogamizi ishuri yatangije riri guhura nazo, Shabana Basij-Rasikh yemerewe na Perezida wa Senegal, Macky Sall nawe wari uri muri iyi nama, yavuze ko igihugu cye kizaha ‘bourses’ abakobwa 150 bo muri Afghanistan.

Perezida Sall ati "Hari ikintu nshaka gusaba, Senegal yiteguye gutanga buruse ku bakobwa 50 bo muri Afghanistan bakaba muri kaminuza zo muri Senegal."

Perezida Macky Sall yari yabanje kwemera buruse 50, ariko nyuma yo kubisabwa n’uwari uyoboye ikiganiro, arazizamura azigeza kuri 150.

Ati "Yego ubwo busabe bwawe nabwo burashoboka, mbere twatangaga buruse ku bantu bo muri Haiti abarenga 250 […] niteguye kwakira 150 kubera iki bitashoboka?"

Shabana Basij-Rasikh akigera mu Rwanda yashimye uko bakiriwe, agaragaza agahinda ko kuba abanyeshuri be bagiye kumara igihe batazi uko kingana mu buhungiro bazira ko bavutse ari abakobwa.

SOLA (School of Leadership Afghanistan) ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo. Abakobwa 250 bo muri iri shuri rikuru n’imiryango yabo bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa