skol
fortebet

Rutsiro: Umwarimukazi utwite yajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera gusunikwa hasi n’umunyeshuri

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Umwarimukazi wo ku ishuri ribanza ry’Umucyo (EP Umucyo) riherereye mu Murenge wa Mushonyi,Akagari ka Rurara mu mudugudu wa Gisunzu mu Karere ka Rutsiro ,yakubiswe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri kuri iryo shuri.

Sponsored Ad

Ibi byabaye kuwa 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa munani z’amanywa , ubwo umwarimukazi witwa Nyiransabimana Ruth ,yasabaga abo yigisha kujya mu ishuri ngo bakurikirane amasomo , ariko umwe mu banyeshuri witwa Niyirema Sulaiman , arigomeka, maze asunika umwarimu wari usanzwe ufite inda y’imvutsi agwa hasi maze bimuviramo ikibazo ahita yihutanwa kwa muganga.

Uyu munyeshuri w’imyaka 16 asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri , yabikoze mu rwego rwo gutabara inshuti ngo zabonaga zigiye gukubitwa na mwarimu niko guturuka inyuma mwarimu , amufata ku ijosi , arasunika , nawe abandagara mu ntebe.

Ibi bibaye , uyu mubyeyi yihutannywe ku kigo nderabuzima cya Kayove nabo bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda.

Umuyobozi Mukuru w’ishuri ribanza ry’Umucyo(EP Umucyo),Habyarimana Gaspard, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko haba ku kigo ndetse n’umunyeshuri nta myitwarire idasanzwe nkiyi yari ihasanzwe ko ahubwo ari ibintu byabagwiririye.

Habyarimana yasabye abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari byo bizatuma bavamo abayobozi b’ejo hazaza.Aboneraho gusaba ababyeyi gutanga uburere buboneye ku bana babo.

Ati “Hari imyifatire ikwiriye umwana uri ku ishuri,umwana ufite uko ahabwa uburere kandi buzatuma aba umuntu,tukabereka ko umwana atavamo umuyobozi arwana, ahubwo akwiye kwitwara neza. Ababyeyi nabo bakwiye kujya baha uburere buzatuma abana bubaha buri wese.”

Umuyobozi Ushizwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro,Niyorurema Damas,yavuze ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano ziri gukurikirana iki kibazo bityo ko uyu mwana ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kugororwa.

Si ubwa mbere humvikana imyitwarire idasanzwe ku banyeshuri barengera bagakubita abarezi babo kuko no mu minsi ishize ku ishuri rya REGA Catholique ryo mu Karere ka Nyabihu, umunyeshuri yakubise ibuye umwarimu, aramukomeretsa.

Inkuru ya UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa