skol
fortebet

Umuyobozi wa RBA yabaye uwa mbere mu ishami yigagamo muri Kaminuza

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Cléophas Barore, yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari uwa mbere, mu Ishami rya Théologie muri Kaminuza ya East African Christian College.

Sponsored Ad

Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi ku nshuro ya kabiri wabereye i Masaka aho iri shuri riherereye ku wa 24 Gicurasi 2024. Iri shuri Rikuru ry’Abangilikani ryatanze impamyabushozozi z’Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ndetse n’iz’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu mashami ya Théologie, ndetse no mu Ishami ry’Uburezi bwo mu marerero no mu mashuri y’incuke.

Pasiteri Barore Cléophas wahawe impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Théologie ari uwa mbere mu banyeshuri basaga 400, yavuze ko yishimiye kuba we na bagenzi be bagiye gukora ivugabutumwa rya kinyamwuga nyuma y’uko Urwego r’Igihugu rw’Imiyoborere rubitanzeho umurongo wo kubanza kubyiga.

Amafoto ya Barore yambaye ikanzu ari kumwe n’abandi biganye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uyu mugabo ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radio na Televiziyo Rwanda.

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka ikabakaba 30 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’itangazamakuru kugeza magingo aya.

Barore yize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza y’itangazamakuru muri ICK.Yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri birangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerekezo.

Ubu arubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi,ni umupasitoro muri ADEPR Remera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa