Abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK) batsinze irushanwa ritegurwa na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (CICR) rizwi nka “Moot Court Competition on International Humanitarian Law’ ryari ribaye ku nshuro ya cyenda bahigitse abo mu zindi kaminuza enye zigisha amategeko mu Rwanda.
Iri rushanwa ryabereye i Kigali ku itariki 24 Ukwakira 2025. Riba buri mwaka aho ryitabirwa na na Kaminuza y’u Rwanda (UR) Kaminuza ya Kigali, Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), UNILAK na INES-Ruhengeri.
Abaryitabira mu kiciro cya nyuma bahatana bitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego kiba cyatanzwe noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n’abiregura bashingiye kuri cya kirego.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryakozwe mu byiciro bibiri aho abateguye irushanwa bahaye abarushanwa ingingo bateguraho imyanzuro irenga n’iregura noneho hatoranyawamo kaminuza ebyiri za mbere zarushije izindi zikomeza ku kiciro cya nyuma.
Izo kaminuza ni UNILAK na ULK zageze ku kiciro cya nyuma, aho abanyeshuri no muri UNILAK bari abashinjacyaha, mu gihe abo muri ULK bari abunganira mu mategeko.
Kaminuza ya UNILAK ni yo yabaye iya mbere ndetse n’umwe mu bari bayihagarariye aba uwa mbere mu kuburana neza mu rubanza muri rusange.
Abanyeshuri bitabiriye iri rushanwa, barishimira ko ribategurira kuba abanyamategeko b’umwuga, kuko barushanwa mu buryo bumeze neza nk’ubwo mu rukiko.
Umwe muri aba, ni Diana D. Pleaseh Demey wiga muri ULK wagize ati: "Bidufasha kwimenyereza uko amategeko akoreshwa, by’umwihariko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo tumenye uko ayo mategeko akoreshwa ku birego, waba ushinja cyangwa ushinjura."
Mugenzi we yagize ati: "Iri rushanwa ridufasha kumenya uko utegura neza umwanzuro, ukabasha kumenya uko uvugira imbere y’urukiko, ukamenya n’uko witwara mu rukiko. Aba ari ubumenyi bw’ibanze kandi bw’ingenzi nk’umuntu wiga amategeko aba agomba kuba afite."
Kalinda Jean Damascene usanzwe ari umunyamategeko akaba yari n’umucamanza mukuru wari uhagarariye iburanisha muri iri rushanwa, yavuze ko ikiba kigamijwe ari ukureba ubumenyi bw’abanyeshuri baturuka muri za kaminuza zitandukanye z’amategeko.
Yatangaje ko akurikije uko yabonye urubanza, hari icyizere ko abanyeshuri bazaza ku isoko ry’umurimo bagatanga umusaruro kuko bagaragaje ubumenyi mu mategeko ajyanye n’igihe.
Ati: "Icyizere kirahari, ni nayo mpamvu tuba twahisemo izi nsanganyamatsiko zijyanye n’igihe tugezemo, kugira ngo turebe ko abanyeshuri bacu batari gusigara inyuma ugereranyije n’aho Isi igeze. Ubumenyi bari kugaragaza buragaragaza ko bari kugendana n’ibihe, bari kumenya uko imiterere y’intambara igenda ihinduka, ntabwo tukiri kuvuga intambara zo mu 1940, ahubwo turi kuvuga intambara z’ubungubu noneho zizamo ikoranabuhanga. Ni ukureba uko abanyeshuri bacu babasha kumenya uko ibitero bikorewe ku ikoranabuhanga bigenda n’uburyo amategeko akomeza kubahirizwa, nicyo cyari kigamijwe cyane."
Ku ruhande rwa Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge, CICR, bavuga ko mu myaka icyenda bamaze bategura aya marushanwa, hari umusaruro ufatika byatanze nk’uko bishimangirwa na Namahoro Julien, umukozi wa CICR ushinzwe gusakaza amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu bihe by’intambara.
Yagize ati: "Murebye abana bose bagiye baca muri iri rushanwa, abenshi rwose bafite amahirwe, bafite akazi keza, bafite za ’cabinet’ zabo bakoreramo, bafite imiryango mpuzamahanga bakoreramo,... Biratanga umusaruro ugeretse ku wo abandi batanga (amashuri yigisha amategeko n’izindi nzego)."
Abitabiriye uryo rushanwa bose bahabwa impamyabumenyi mu gihe abatsinze bo bahabwa ibihembo birimo amafaranga no kuzitabira iryo rushanwa ku rwego mpuzamahanga bahagarariye u Rwanda.
Biteganyijwe ko abatsinze bazajya guhatana ku rwego rwa Afurika, aho bazahurira n’abandi baturuka hirya no hino kuri uyu mugabane. Ni igikorwa kizabera i Nairobi muri Kenya, mu 2026.
Ku nshuro ya cyenda, habaye irushanwa rizwi nka ’Moot Court’
Ni irushanwa ryitabiriwe n’inzego zinyuranye
Abanyeshuri baburanye nk’abari mu rukiko
Abanyeshuri biga muri za kaminuza zose zigisha amategeko bari bahari
Abatsinze mu byiciro binyuranye bahawe impamyabumenyi
UNILAK yongeye guca agahigo yegukana umwanya wa mbere
ULK yabaye iya kabiri
Kaminuza zombi zahawe ibikombe
Hemejwe ko iri rushanwa rikomeje gutanga umusaruro ufatika












Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *