skol
fortebet

Abanyarwanda n’Abanyakenya bakatiwe imyaka 8 kubera kwiba Equity Bank

Yanditswe: Saturday 03, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abantu 22 barimo abanyarwanda n’abanyamahanga bakatiwe igifungo cy’imyaka umunani buri wese nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubujura bakoze muri Equity Bank Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga aho bibye akabakaba miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Abarigize barimo Abanyakenya 10, Abanyarwanda 11 n’Umugande umwe, urubanza rwabo rukaba rwararangijwe ku wa 30 Kamena 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Bose bahamwe n’ibyaha birimo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Uretse igifungo cy’imyaka umunani bakatiwe, urukiko rwategetse ko abahamwe n’icyaha bafatanya gusubiza Equity Bank amafaranga yose yabuze angana na 2. 994.783 Frw.

Bategetswe kandi kwishyura iyi banki amafaranga yakoresheje ku nzobere zakurikiranye iki kibazo mu 2019 ahwanye n’ibihumbi 100 Frw, ingendo zabo n’amafunguro byatwaye 1.827.100 Frw n’andi agera ku madolari 600 bakoresheje mu 2020.

Aya yose agomba kwiyongeraho indishyi z’igihombo bateje Equity Bank kingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko [Avocat] kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bantu 22 bakoze iki cyaha bafatanyije mu bihe bitandukanye aho bakoresheje ikoranabuhanga ryo kwinjira muri konti z’abantu ryitwa EmCert ID rishyirwa muri mudasobwa rikaba rishobora kubafasha kwinjira mu makuru ya Banki.

Ubu buryo bwa EmCert ID bwafunguriwe muri Kenya kuri nimero y’umugore w’uwitwa Samuel Wachira Nyuguto ukekwa kuba ari we washinze akanayobora iri tsinda.

Bafashwe bataragera ku mugambi nyir’izina wo gukura amafaranga kuri konti z’abakiliya ba Equity Bank bari bamaze kubonera amakuru zigera kuri 23 ariko bari bamaze gukura amafaranga kuri konti umunani muri zo angana na 2.944.283 Frw.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa