skol
fortebet

Abaregera indishi mu rubanza rwa Rusesabagina bandikiye Uburayi na Amerika

Yanditswe: Saturday 26, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bavoka bari mu rubanza rwa Paul Rusesabagaina kuri uyu wa gatanu bashyikirije inyandiko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda byasabye ko Paul Rusesabagina yafungurwa.
Itsinda rigizwe n’umunyamategeko umwe n’abandi bantu 3 bahagarariye abaregera indishyi basaga 90 batabashije kuboneka,bagiye kuri Ambasssade y’Ubuligi, iy’Amerika, Icyicaro cy’uhagarariye ibihugu b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Muri yo iyo nyandiko hakubiyemo ubusabe ko Paul Rusesabagina wahamwe n’icyaha cy’ubugome mu (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bavoka bari mu rubanza rwa Paul Rusesabagaina kuri uyu wa gatanu bashyikirije inyandiko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda byasabye ko Paul Rusesabagina yafungurwa.

Itsinda rigizwe n’umunyamategeko umwe n’abandi bantu 3 bahagarariye abaregera indishyi basaga 90 batabashije kuboneka,bagiye kuri Ambasssade y’Ubuligi, iy’Amerika, Icyicaro cy’uhagarariye ibihugu b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri yo iyo nyandiko hakubiyemo ubusabe ko Paul Rusesabagina wahamwe n’icyaha cy’ubugome mu bitero byabereye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe i Nyabimata, atafungurwa.

Kubera ingaruka bavuga ko batewe n’ibyaha biregwa umutwe wa MRCD-FLN birimo iby’iterabwoba, uyu munsi bashyikirije inzandiko abahagarariye ibihugu by’I Bulaya na Amerika i Kigali.

Izo nzandiko ngo zarimo ubutumwa bugenewe amashYIrahamwe ya societe civile n’abadepite bo muri ibyo bihugu.

Ku bw’abo baregera indishyi, ngo abo badepite n’ayo mashyirahamwe bakomeza kuvugira abaregwa barimo Paul Rusesabagina, batitaye ku bahuye n’ingaruka zatewe n’ibyaha bashinjwa.

Mu bajyanye iyo nyandiko harimo n’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero. Ibitero byabaye muri 2018.

Maitre Faustin Murangwa uhagarariye ababuranira indishi yabwiye BBC ikibaraje ishinga kuri izo nzandiko.

Ati "Bavuga ibintu bitandukanye abadepite b’i Burayi ko Rusesabagina ari intwari ngo ntabwo yari akwiriye gukurikiranwa,ariko tukumva ko ibyo umuntu yaba yarakoze,ubutwari yaba afite ntabwo bibuza ko igihe yakoze ibyaha agomba kubikurikiranwaho.

Abandi badepite b’Abanyaburayi twibwira ko bakoze n’amahano,mu butumwa bashyize hanze bavuze ngo "Yaba ari umwere cyangwa umunyabyaha akwiriye kurekurwa.Twe twumva ko ari ukutumva akamaro k’ubutabera.

Ntibita ku batakaje ubuzima muri biriya bitero,ntibita ku mfubyi zagizweho ingaruka na biriya bitero kandi nibo twe duhagarariye.Tukavuga ngo biriya bihugu cyangwa bariya bantu bahaye umwanya umuryango wa Rusesabagina bakabumva naba nabo babahe amahirwe babumve babasobanurire akababaro Kabo.Wenda bumvise zombi byatuma bagira amakuru ahagije kubera ko uko babivuga siko biri."

Yakomeje ati" Icyo tubasaba nta kindi nuko twababwiraga ibyo batazi kuko impamvu zibavugisha ibyo byose n’ukutamenya ukuri ku byabaye cyangwa se n’ukwirengagiza ukuri.Uyu munsi tukaba twabegereye ngo tubereke ko hari abahemukiwe nicyo gitero.

Hari abantu nkuko mubibona amamodoka yabo yatwitswe,abiciwe ababyeyi,abiciwe abana hari abo imitungo bari barakoreye yangijwe muri ibyo bitero by’iterabwoba."

Abasaba ko Rusesabagina atafungurwa babikoze mu gihe hasigaye iminsi 10 kugira ngo urubanza rwe rusomwe n’urukiko rw’Ubujurire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa