Abarenga ibihumbi icumi mu Rwanda bafunzwe bategereje kuburana
Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022
U Rwanda rwatangije igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, cyitezweho kugabanya umubare w’abafunzwe muri za gereza.
U Rwanda rufite abarenga ibihumbi 10 bari muri za gereza bategereje kuburana, ni ukuvuga 12% by’imfungwa n’abagororwa bose.
Mu muhango wo gutangiza ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko babwitezeho kwihutisha (…)
U Rwanda rwatangije igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu nkiko buzwi nka ‘plea bargaining’, cyitezweho kugabanya umubare w’abafunzwe muri za gereza.
U Rwanda rufite abarenga ibihumbi 10 bari muri za gereza bategereje kuburana, ni ukuvuga 12% by’imfungwa n’abagororwa bose.
Mu muhango wo gutangiza ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko babwitezeho kwihutisha imanza abahawe ibihano bakabirangiza ubucucike mu magereza bukagabanuka.
Ni umuhango witabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye, zirimo urw’Ubushinjacyaha bukuru, Urukiko rw’Ikirenga, urwego rw’imfungwa n’abagororwa ndetse n’Urugaga rw’Abavoka.
Dr Ntezilyayo yatangaje ko iyi gahunda itangirira ku bantu 200 ndetse ko izakomeza hakazatangirirwa ku nkiko z’ibanze eshanu nyuma bikazagera mu gihugu hose.
Yemeje ko iyi gahunda izatangirira ku byaha birebana n’ubujura no gukubita no gukomeretsa dore ko ari byo bigize umubare munini w’abategere kuburana bose.
Ati "Ni ibyaha bigize 38% by’abantu bategereje kuburana bose. Urumva ni byinshi, nibyo tuzaheraho ariko bizagenda nanone bigere ku bindi byaha nk’uko amategeko abiteganya."
Yavuze ko uko ubu buryo buzagenda bukoreshwa ndetse babona umusaruro wabwo buzakomereza mu nkiko zisumbuye.
Ku bijyanye n’uko hashobora kuzamo uburiganya, Dr Ntezilyayo yavuze ko hari komite izajya igenzura uko bikorwa ku buryo ibibazo bizajya bigaragara bizajya bikemurwa n’ibyashobora kububangamira bigakumirwa.
Ati "Ntabwo uburiganya bushobora kuzamo kuko niba habaye ikintu kigaragaza ko umuntu yagiye muri gahunda atabikwiriye cyangwa yayigiyemo binyuranije n’amategeko, umucamanza ntabwo azabyemera kuko ku ndunduro ariwe utanga ibihano."
Ubu buryo bwari busanzwe mu mategeko y’u Rwanda, bwakunzwe gukoreshwa hagitangizwa guburanisha imanza z’abakekwagaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi no kuburanisha imanza mu nkiko Gacaca.
Kuri iyi nshuro bugiye gutangira gukoreshwa mu nkiko ariko butangijwe n’ubushinjacyaha, uregwa ndetse n’umwunganira.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko iyi gahunda ije ari ingenzi ikazafasha mu kwihutisha imanza ndetse no korohereza ubushinjacyaha n’ukurikiranyweho icyaha.
Ati "Mu gihe habayeho kumvikana hagati y’ubushinjacyaha n’uregwa urubanza ruzihuta na cyane ko irindi perereza ritaba rigikenewe kuko amakuru yose azaba yatanzwe n’ukekwaho icyaha."
"Hari abantu benshi ubu bategereje guhabwa amatariki [yo kuburaniraho] ariko ubu asabye ko hakoreshwa ubu buryo birumvikana ko dosiye yakwihuta akabibonamo inyungu kuko ashobora kugabanirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa, ashobora no kurekurwa by’agateganyo."
Ubu buryo buri gukorwa ku bufatanye n’abo muri Kaminuza ya Pepperdine yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho bo basanzwe babumenyereye kuko bo basanzwe babukoresha mu nkiko z’iwabo.
Umuyobozi wa East Africa Programs akaba n’umwe mu bo muri iyi Kaminuza, Scott Leist avuga ko bu buryo bwa ’Plea bargaining’ buzafasha cyane mu nkiko kuko bitazagombera gutegereza igihe uregwa azaburanira.
Ati "Buzafasha kugira ngo imanza zihute kuko bidasaba gutegereza, buzafasha kandi gutanga amahirwe k’uregwa mu gihe buri umwe urebwa n’iki kibazo yemeye ibyavuye muri uku kumvikana."
Yemeza ko buri umwe wese azungukira muri ubu bwumvikane haba Ubushinjacyaha, abacamanza, abunganizi mu by’amategeko ndetse n’uregwa.
Yatanze urugero nko muri Amerika ubu buryo bwafashije mu gukemura 95% by’ibibazo byose byagaragaye mu nkiko, akemeza ko abaturage nibabyumva neza bizagira umumaro ukomeye mu nkiko zo mu Rwanda.
Ku bijyanye n’uko ubu buryo bwazagabanya akazi k’abunganira mu mategeko, Me Rwabigwi Augustin avuga ko atemeranya nabyo kuko uwemeye icyaha atari we uvuga ko akwiriye kuba umwere.
Ati "Na wawundi wasabye ko hakoreshwa ubu buryo, umwunganizi mu mategeko ashobora kumufasha kwemera icyaha. Akenshi iyo bageze muri gereza hari ubwo bahindura, ariko umwunganizi we agomba gukurikirana akamwereka ibyiza byo kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi. Urumva ko amenye akamaro karimo atareka kukwishyura."
Imibare ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.
Ni imibare yakomeje kuzamuka buri mwaka, kuko mu 2017 abantu bafunzwe bari 58.230. Bivuze ko biyongereyeho 30,6%.
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *