skol
fortebet

Abarwanashyaka 7 ba FDU Inkingi bakatiwe gukomeza gufungwa

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Urubanza abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda ku bujurire mu rukiko rukuru ku ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Isomwa ryabaye ahagana mu masaha ya saa cyenda zirengaho iminota mike.Ryakurikiranywe gusa na Bwana Jean Marie Vianney Kayumba Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PDP Imanzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda. Yari kumwe n’umwe mu bavandimwe b’abaregwa.
Nyuma yo (...)

Nyuma yo kumenya ko urubanza rwarangiye, abarwanashyaka ba FDU Inkingi barimo Bwana Boniface Twagirimana visi prezida wa Mbere bo bagumye bicaye mu cyumba barinzwe n’abacungagereza.

Saa kumi z’umugoroba zirenzeho iminota mike ni bwo umwe mu bavandimwe b’abaregwa yinjiye mu cyumba cy’urukiko abwira Bwana Twagirimana umucamanza yarangije gusoma urubanza. Ubwo uregwa asaba umucungagereza kumuherekeza ajya kubaza mu bwanditsi bw’urukiko.

Nyuma y’igihe gito yaje kumenyesha bagezi be ibikubiye mu mwanzuro w’urukiko maze aho bari mu rukiko.

Icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rukuru cyashimangiye ko icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo ku itariki ya 26 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka gihama uko kiri ku baregwa barindwi.

Abo ni Boniface Twagirimana visi Prezida wa mbere wa FDU Inkingi, Fabien Twagirayezu ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU Inkingi, Leonille Gasengayire ufatwa nk’umubitsi w’ishyaka n’abarwanashyaka basanzwe nka Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro.

Abo uko ari barindwi umucamanza yategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 igihe ubushinjacyaha bukibakoraho iperereza.

Mu gusuzuma ubujurire bw’abaregwa umunani, umucamanza yanzuye ko umwe muri bo, Ernest Nkubito, nta mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko akomeza gufungwa. Ategeka ko ahita asohoka muri gereza urubanza rukimara gusomwa akazakurikiranwa ari hanze.

Bwana Nkubito abaye uwa kabiri urekuwe by’agateganyio nyuma ya Bwana Janvier Twagirayezu urukiko rwa mbere rwarekuye.

Abaregwa bose uko ari icyenda mu ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda ubushinjacyaha bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha bibiri.Ni icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa