skol
fortebet

Amb.Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw’inyereza rya za miliyari

Yanditswe: Sunday 20, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amb.Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw’inyereza rya za miliyari mw’igurwa ry’inyubako ya sosiyete yitwa A&P Ltd.
Serubibi Eric yabwiye urukiko ko Amb.Gatete ariwe watanze amabwiriza yo kugura iyo nyubako anamusaba kwitabira inama zigaga ku igurwa ryayo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Serubibi ari ukuyobya urukiko kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso.
Ku wa 18 Gashyantare 2022 mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw’ubujurire ruregwamo abahoze ari abayobozi (...)

Sponsored Ad

Amb.Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw’inyereza rya za miliyari mw’igurwa ry’inyubako ya sosiyete yitwa A&P Ltd.

Serubibi Eric yabwiye urukiko ko Amb.Gatete ariwe watanze amabwiriza yo kugura iyo nyubako anamusaba kwitabira inama zigaga ku igurwa ryayo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Serubibi ari ukuyobya urukiko kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso.

Ku wa 18 Gashyantare 2022 mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw’ubujurire ruregwamo abahoze ari abayobozi mu rubanza rwitiriwe Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imari n’igenamigambi,haregwamo abantu 6 ,barimo 3 bagizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo,abandi batatu bahanishwa igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 3Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyali 1,8Frw.

Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko niyo iburanisha uru rubaza
Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri Serubibi Eric yunganiwe n’abanyamategeko babiri,Me Mutabazi Abayo Jean Claude na Me Niyitegeka Epaphrodite.Saa tatu zuzuye nibwo urubanza rwatangiye.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bitatu bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo icyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta,icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Serubibi Eric kuva yatangira kuburana muri 2020 yaburanye ahakana ibi byaha byose ahubwo agasaba kugirwa umwere, kuko ntabyo yakoze bikwiye kumufungisha.

Mu mpera za Werurwe 2021 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije ibi byaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyari 1.804.727.200Frw.

Umucamanza yahaye umwanya Serubibi Eric kugirango avuge impamvu z’ubujurire bwe.Serubibi yabwiye urukiko ko impamvu z’ubujurire bwe zigera kuri enye zatumye ajururira urukiko Rukuru.

Impamvu ya mbere:kwitiranya no kutumva neza uko ikibazo giteye

Impamvu ya kabiri:gukoresha amategeko mpanabyaha mu buryo bugenekereje cyangwa kutayakoresha uko ateye agahindurirwa inyito.

Impamvu ya gatatu: gushingira ku bimenyetso bidafite ishingiro cyangwa bidahuje n’ikiburanwa.

Impamvu ya kane:kwirengagiza ibimenyetso byose byatanzwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukabirengaho rukamukatira imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari irenga 1,8Frw.

Nyuma y’izo mpamvu zigera kuri enye yatanze,Serubibi Eric yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n’abayobozi bamukuriye.Yabwiye umucamanza ko n’inama yitabiriye zose yazitangiye Raporo.

Serubibi yavuze ko inama yagiyemo yigaga uko hagurwa inyubako y’umunyemari Rusizana Aloys yabisabwe n’uwari minisitiri w’ibikorwaremezo Amb.Gatete Claver yavuze ko atari kumwangira kuko ikigo yari abereye umuyobozi mukuru yabarirwaga muri minisiteri y’ibikorwaremezo kuko niho RHA ibarirwa.

Serubibi yavuze ko nk’umuyobozi wa Rwanda Housing Authorty yahawe ingengo y’imari mu mwaka wa 2018 na 2019 ingana na miliyali 12Frw yo kugurira inzego za Leta inzu yo gukoreramo.

Eric Serubibi ati "muri uwo mwaka niho twaguze inyubako ya sosiyete yitwa A&P Ltd igurwa miliyari 11,623,000,000Frw harimo n’imisoro."

Serubiri ati "cyo gihe hagurwa iyo nyubako twasaguye asaga miliyoni 350,000,000Frw tuyazigamira Leta ati "none iyo nyubako yateje ibibazo byose yaguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi n’uyu munsi iyo nzu twaguze irahari n’inzego za Leta ziyikoreramo."

Serubiri ati "iyo dushaka kwiba Leta cyangwa kuyihombesha twari twahawe miliyari 12Frw zo kugura inyubako ya Leta nayo ntabwo twari kuyasubiza mu isanduku ya Leta."

Serubibi ati "murumva akagambane kabayeho hehe ko ahubwo aritwe twaguze inzu y’akataraboneka kandi iciriritse mu biciro ugereranije n’izindi nyubako za Leta zaguzwe."

Serubibi Eric yavuze ko inyubako yaguzwe ikagurwa Miliyari 9,850,000,000Frw hatabariwemo umusoro ugereranije n’izindi zaguzwe.Yavuze ko ntako batagize ahubwo umugambi wabo kwari ukudahendesha Leta none byarangiye bituwe gufungwa no gukatirwa imyaka’’

Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira Serubibi mu mategeko yasabye urukiko ko niba koko abantu bareshya imbere y’amategeko ko Amb.Gatete Claver urukiko rwamuhamagaza agasobanura igurwa ry’iriya nyubako kuko ibyemezo bikomeye bya nyuma ariwe watanze umurongo w’uko iyo nyubako igurwa.

Naho Me Niyitegeka Epaphrodite nawe umwunganira yasabye urukiko ko mu gihe uru rubanza rwazaba rufashweho icyemezo cya nyuma n’umucamanza yazashingira ku bimenyetso byose byatanzwe n’uwo yunganira mu mategeko akagira Serubibi umwere kuko nta cyaha yakoze gikwiye kumufungisha.

Me Niyitegeka yasoje avuga ko Serubibi usibye kwitabira inama gusa nayo yoherejwemo na Amb.Gatete Claver akajyayo kuko yari yabisabwe nta kindi cyemezo yafashe kigura iriya nyubako ya Sosiyete A&P Ltd.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Serubibi Eric, buhita buvuga ko ibyavuzwe byose na Serubibi ndetse n’abanyamategeko be bigamije kuyobya urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko usibye ko Serubibi Eric yakomeje kuvuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n’uko Amb.Gatete yamusabye kujya muri iyo nama bwavuze ko abivuga ariko ntabitangire ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko minisitiri atariwe ugena igurwa ry’inyubako za Leta kuko minisiteri iba ifite PS kandi niko kazi ke.

Ubushinjacyaha bwasabye Serubibi Eric kwerekana ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa Amb.Gatete Claver mu igurwa ry’inyubako yatumye bakurikiranywa mu nkiko.Bwasoje buvuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu gihe yakoze amakosa ariko afitiwe ibimyenyetso.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano Serubibi yahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nk’ubushinjacyaha byabanyuze ko ari nayo mpamvu butari bwarajuririye icyemezo cy’urukiko.

Kwiregura kwa Serubibi uyu munsi mu bujurire n’abanyamategeko be byamaze amasaha 5

Hakurikiyeho Kabera Godfrey wahoze ashinzwe igenamigambi muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Nawe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igihano cy’imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni 3.000.000Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,804.727.200Frw
rumuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu gutanga amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo umutungo ufiteye rubanza akamaro.

Kabera wunganirwa na Me Kayijuka Ngabo,yabwiye urukiko ko yazize gusa ko yitabiriye inama yigaga uko hagurwa inyubako ya Leta kandi iyo nama ntabwo yayitumiyemo.

Yabwiye urukiko ko ari minisitiri wamusabye kuyijyamo ati "nyakubahwa mucamanza ntabwo nari gusuzugura umukoresha wange nabwo iyo mbyanga byari guteza ibindi bibazo".

Kabera yakomeje avuga ko n’ubwo mu igurwa ry’iyo nyubako haba harabayemo amakosa runaka,ko ibyo atariwe ukwiye kubibazwa kuko nta cyemezo na kimwe yafashe iyo nyubako igurwa.

Yasabye urukiko ko rwazasuzumwa umwanzuro uri mu bujurire bwe wose rukawugenderaho rukazahita rumurekura nirusoma uru rubanza.

Me Kayijuka Ngabo umwunganira yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari umwere kuko kwitabira inama gusa bitagize icyaha.Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye rwamugira umwere rukazahita runategeka agasubizwa imitungo ye kuko yose ubushinjacyaha bwayifatiriye kandi mu byukuri uwo yunganira arengana.

Me Kayijuka yabwiye urukiko ko mu bantu bari muri uru rubanza harimo na Kabera ati rwose mwazashishoza mukamurekura.

Nyuma y’amasaha abiri Kabera asobanura impamvu z’ubujurire bwe umucamanza yahise asubika iburanisha,ategeka ko rizakomeza iminsi ibiri yikurikiranye ku matariki ya 17 na 18 wererwe 2022,Saa mbiri za mu gitondo,ku buryo ruzahita rupfundikirwa.

Abaregwa bose batawe muri yombi bwa mbere n’ubugenzacyaha muri Gicurasi 2020 uru rubanza ruri mu manza zavuzwe cyane kubera ko havuzwemo Amb.Gatete Claver na Amb.James Musoni, aho abaregwa bavugaga ko abo bayobozi aribo babashizeho igitutu cyo kugura iyo nyubako.

Imiterere y’icyibazo cyatumye aba bayobozi bisanga mu inkiko’’

Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yashatse kugurira inyubako ya A&P Ltd urwego rw’umutekano w’imbere mu Gihugu(NISS) icyo gihe hashyizweho itsinda rigizwe na Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imari n’igenamigambi,Rwakunda Christian wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo na Eric Serubibi wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire(RHA) kugira ngo rigurire inyubako uru rwego rw’iperereza maze iri tsinda rikorana inama na Sosiyete yitwa A&P Ltd zitandukanye zigamije kumvikana ibiciro byo kugura iyo nyubako iherereye mu Karere ka Gasabo ku kacyiru.

Nyuma y’ibiganiro byakozwe mu bwumvikanye iyo nyubako yaje kugurwa miliyari 9,850,000,000Frw muri Gicurasi 2028 ariko hatabariwemo umusoro wayo.

Iyi nyubako imaze kugurwa NISS ntabwo yabaye ikiyikoreyemo kubera impamvu zabo zitandukanye ariko minisitiri Amb. Gatete Claver ategeka ko igurwa ikazakoreramo ibindi bigo bya Leta.

Nyuma y’imyaka ibiri iyo nyubako iguzwe nibwo muri Gicurasi Serubibi Eric na bagenzi be batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha n’ubushinjacyaha birimo bimunga ubukungu bw’igihugu n’ibyaha by’akagambane mu itangwa ry’amasoko ya Leta.






AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa