skol
fortebet

CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Nyarugenge yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

CSP Kayumba Innocent wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge na SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije, bahamwe n’ibyaha birimo icy’ubujura, bahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Sponsored Ad

Aba bagabo bombi bahamijwe ibyaha n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021.

Ibyaha bibahama ni icy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z’abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

Uru rubanza rwari rumaze amezi 10 mu butabera kuko rwatangiye kuburanishwa muri Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa