skol
fortebet

Urukiko rw’Ubujurire rwahamije ibyaha Cyuma Hassan wa ISHEMA TV

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita “Cyuma Hassan”, yasomewe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, urukiko rw’ubujurire rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshanu .
Ni mu gihe yari yajuririye igihano cy’igifungo nk’iki yari yakatiwe n’urukiko rukuru rwa Kigali.
Mu mpera z’umwaka ushize, urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru. Muri ibyo byaha, hari harimo n’icyo (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita “Cyuma Hassan”, yasomewe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, urukiko rw’ubujurire rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshanu .

Ni mu gihe yari yajuririye igihano cy’igifungo nk’iki yari yakatiwe n’urukiko rukuru rwa Kigali.

Mu mpera z’umwaka ushize, urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru. Muri ibyo byaha, hari harimo n’icyo gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Ni icyaha umucamanza yamuhamije atarakiregewe kandi cyarakuwe mu mategeko kuva mu mwaka wa 2019. Iki ninacyo cyaha urukiko rw’ubujurire rwamuhanaguyeho ariko rumuhamya ibindi byaha bibiri yari yahamijwe n’urukiko rukuru.

Mu iburanisha ryabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Cyuma yari yaburanye avuga ko kumuhamya icyaha cyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu cyaravanywe mu mategeko, ari ikimenyetso simusiga ko n’ibindi byaha bamurega ari ibihimbano.

Yavuze ko batangiye bamurega gukubita no gukomeretsa ku bushake , ubushinjacyaha bukavuga ko bwamureze bushingiye ku makuru y’ibinyoma, ari na byo byatumye agirwa umwere ku rwego rwa mbere.

Kuri we ngo ubujurire bw’ubushinjacyaha muri uru rubanza si impuhwe bwamugiriye ahubwo ngo bwakozwe n’ikimwaro bubonye hasohotse icyemezo kimufunga kidashingiye ku mategeko.

Umushinjacyaha ariko yari yasubije ko kwibeshya ari ibintu bibaho ku kiremwamuntu. Yavuze ko bakibona ko umucamanza yibeshye ku cyaha kitakiri mu mategeko, mu nyungu z’ubutabera buboneye bahisemo kukijuririra. Yabwiye urukiko ko Cyuma yarezwe uruhurirane rw’ibyaha byinshi kandi ko ibyo bitabuza kumuryoza ibikiri mu mategeko.

Ku cyaha cyo guhimba no kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, uruhande rwa Cyuma rwikomye umucamanza n’ubushinjacyaha ko nta n’umwe uzi umunyamakuru w’umwuga. Bisunze amategeko basobanuye ko umunyamakuru w’umwuga akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze kandi akanagira ubumenyi shingiro mu itangazamakuru.

Cyuma yavuze ko mu myaka umunani amaze akora itangazamakuru atagombaga gusaba uburenganzira urwego rutabifitiye ububasha. Mu magambo akomeye yabwiye urukiko ko urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rukora mu buryo yise ubwa “Kinyeshyamba”. Abamwunganira bakavuga ko umucamanza atagombaga gushingira ku mategeko y’urwego bise ko ruriho nka “Balinga” kuko nta tegeko ryarushyizeho.

Cyuma kandi mu iburanisha yumvikanye avuga ko hari abafite inyungu za politiki batashimaga ibyo yakoraga. Yavuze ko hari abategetsi bakunze kumuhamagara bamusaba gusiba ibiganiro kuko kubitangaza kwabaga ari ukubarega ku mukuru w’igihugu.

Cyuma yari yavuze ko kugumishaho icyemezo cy’urukiko rukuru byaba bisobanuye ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri mu kaga. Yavuze ko byaba n’umwanya wo gukemanga imikorere y’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ibi byose Cyuma yavuze mu iburanisha ariko si ko umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yabibonye, byanatumye amuhamya ibyaha bibiri byavuzwe haruguru, anagumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni eshanu nk’uko byari byemejwe n’urukiko rukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa