skol
fortebet

Diane Rwigara, Uwo bavukana na Nyina Wabo baramara iminsi 5 mu bugenzacyaha

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege , yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko batatu bo mu muryango wa Assinapol Rwigara batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu bakaba bafungiwe kuri Polisi ya Remera mu mugi wa Kigali.
Ni nyuma yuko hari hagiye gushira ukwezi, abo muri uyu muryango bitaba mu bugenzacyaha ariko bakarekurwa.
Abatawe muri yombi ni Diane Rwigara ,Anne Rwigara murumuna we ndetse n’umubyeyi w’aba bombi , Adeline Rwigara .
Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege , yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko batatu bo mu muryango wa Assinapol Rwigara batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu bakaba bafungiwe kuri Polisi ya Remera mu mugi wa Kigali.

Ni nyuma yuko hari hagiye gushira ukwezi, abo muri uyu muryango bitaba mu bugenzacyaha ariko bakarekurwa.

Abatawe muri yombi ni Diane Rwigara ,Anne Rwigara murumuna we ndetse n’umubyeyi w’aba bombi , Adeline Rwigara .

Umuvugizi wa Polise y’u Rwanda yavuze ko aba bafashwe kubera ibimenyetso yemeza ko polisi ifite ko nyuma yibyaha bari basanzwe bakurikiranweho birimo kunyereza umusoro, gukoresha inyandiko mpimbano biregwa Diane wenyine, hari nibindi birimo kugirira nabi igihugu batahuweho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Theos Badege, yashimangiye ko abaregwa baranzwe no kunaniza iperereza, ko batafashije inzego z’umutekano ngo bazorohereze mu iperereza.

Uyu muvugizi avuga ko hari ibindi byiyongereye kubyo bari basanzwe bakurikiranweho.

Nubwo igipolisi kivuga ko kibakurikiranyeho inyandiko mbimbano kuri Diane Rwigara, n’imisoro ku bandi bagize umuryango we , ndetse hakaba haniyongereye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibibazo byatangiye nyuma y’urupfu rwa Rwigara Assinapol, aho umuryango we utahwemye gushyira mu majwi Leta ko ariyo yahitanye umubyeyi wabo, ariko inzego za Leta zikabihakana.

Uyu muryango warumaze igihe kigera ku kwezi utumizwa n’inzego z’ubugenzacyaha kwisobanura kubyaha bakurikiranweho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, atangaza ko ubu mu bugenzacyaha bagiye kuhamara iminsi itanu igenwa n’amategeko nyuma dosiye yabo ikazoherezwa mu bushinjacyaha nabwo buzayigeza muri Polise.

Uyu muryango uhagaritse uwawunganiraga mu mategeko, ngo n’uburenganzira bwabo kuba bashaka undi uzabunganira mu mategeko.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko aho bafungiwe kuri Station ya Remera mu mugi wa Kigali, bemerewe gusurwa mu gihe ababasura bakubahiriza amabwiriza agenga amategeko ya station za Polise.

Ibitekerezo

  • Urwishigishiye ararusoma da niko bimeze

    Urwishigishiye ararusoma da niko bimeze

    karabaye gaye karabaye

    U Rwanda rwose rugiye guhinduka gereza noneho.

    Erega Diane n’umuryango we ni abanyarwanda nkabandi igihe cyose ubugenzacyaha bwakenera kugira ibyo bubabaza bagomba kubwitaba kandi bakubaha inzego zabwo, ntabwo kuba polisi yagira icyo ibabaza ari igitangaza kuko ni abanyarwanda nkabandi kandi bagomba kubaha amategeko agenga igihugu.

    inkunguzi yumugore, isenya umuryango. ubundi umukobwa wimyaka 35 ntakindi kiba gisigaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa