skol
fortebet

Gasabo: Yakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera inda umukobwa we

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Karere ka Gasabo wahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo icyaha cyo gusambanya umwana we akamutera inda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20.
Umwana wasambanyijwe yari afite imyaka 17 y’amavuko. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanye urubanza rw’uwakekwagaho icyaha ku wa 5 Ukwakira 2021.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyakozwe mu 2019, ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, umwana agasigarana na se bonyine ari na bwo yamusambanyaga akamutera inda.
Ubushinjacyaha (...)

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se na raporo y’ibimenyetso byatanzwe na laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ariko uregwa yaburanye ahakana icyaha.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 nk’uko biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ninde watewe inda,ninde wateye inda?Iyi nkuru Ubu yujuje quality?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa