skol

Gisagara: Dosiye ya Gitifu n’abandi bantu 3 yageze mu bushinjacyaha

Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025

featured-image

Dosiye y’abantu bane barimo Gitifu w’umurenge yagejejwe mu bushinjacyaha bose bakekwaho icyaha cya ruswa.

Abantu bane barimo Gitifu w’umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara bakekwaho kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana abiri, dosiye yabo yageze mu bushinjacyaha.

Gitifu w’umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, witwa Gatongore James afatwa nka zigenza muri iyi dosiye, bikekwa ko yakiriye ruswa y’amafaranga ibihumbi magana abiri (Frw 200,000) ayahawe n’uwenga ibikwangari aho yari yaramujujubije amubuza kubikora.

Amakuru yizewe dukesha UMUSEKE avuga ko iyi dosiye bitegerejwe ko iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Ndora, mu karere ka Gisagara bakazabura ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mbere yo kujya mu mizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa