skol

Gisagara: Umukobwa wabo yishwe n’umugabo yashatse amuteye icumu//Inkiko zamugize umwere birabayobera (Video)

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Nibakwiye Mathilde, Umukecuru w’imyaka 68 n’umugabo we Ndagijimana Theoneste bavuga ko babayeho mu gahinda kadashira bamaranye hafi imyaka 9 nyuma y’uko umugabo wari warashate umukobwa wabo, Urayeneza Beatha yamwishe amuteye icumu ndetse akaba yaranze kubazanira abuzukuru nyakwigendera yasize, ubu bari mu myaka 9 kuko nyina yishwe muri 2011 bafite amezi atanu.

Nyirabakwiye avuga ko umugoroba wo ku italiki 14/11/2011 ushyira ijoro ryakeye ari kuwa gatandatu taliki 15/11/2011 umwana we yishwemo yari yamusuye mu rugo aho yashatse kuko bari baturanye cyane aho batuye mu mudugudu wa Kinteko, akagali ka Duwani Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara. Ngo yasize umukobwa yibaza impavu umugabo we atarataha, ariko ngo akaba yari amaze Iminsi ataha bitinze yananyweye inzoga we yitaga nyinshi, ibintu nyina yamubwiye ko ari bisanzwe ku bagabo babasha gukorera amafaranga.

Avuga ko n’ubwo nta ntonganya yari asanzwe azi mu rugo umwana we yashatsemo, ariko umukobwa we yari yaramubwiye ko hari mubyara w’umugabo yazanye gukora muri urwo rugo ndetse akaba atarabashiraga amakenga ukurikije uko ngo yasuzuguraga uyu mukobwa we wari warahashatse. Ndetse uwo mugoroba yishwemo uwo mukobwa aho bari bamutumye mu gasoko ka “ndaburaye” karemera aho hafi ngo yari yatinze bidasanzwe.

Ndagijimana Theoneste we avuga ko n’ubwo umugabo wishe umukobwa we yaje kubyemera nyuma ngo yari yegerageje guhisha ibimenyetso, icumu yamuteye ndetse n’itara ry’ikirahure byose byariho amaraso ni Polisi yabivumbuye baje gusaka nyuma y’aho uyu mugabo yari yabwiye ubuyobozi ko ari ibisambo byamwiciye umugore ndetse batangiye gufata abo avuga ko akeka.

Uwayo Jean Baptiste wari warashakanye na Urayeneza Beatha muri 2009 bafitanye abana babiri b’impanga yaje kumwica mu kwezi kwa 10/2011 amuteye icumu. Mu rukiko yireguye avuga ko hari ibisambo byari bimaze iminsi bimwibira inkoko afata icyemezo cyo kuzirarira, umugore we ngo yaje gusohoka hanze kwituma undi abona itara yari afite rimusanga ngo akeka ko ari igisambo ahita amutera icumu agwa aho.

Mu myanzuro y’urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza kuwa kuwa 28/6/2012 ivuga ko Urukiko rwamugize umwere ngo kuko yishe umugore we atabishaka yamwitiranyije n’igisambo cyaje kumwibira inkoko kandi ngo ubushinjacyaha bukaba bwarananiwe kwerekana ikindi kibazo baba bari basanzwe bafitanye cyatuma amwica.

Umuryango wa Beatha uvuga ko abakoze iperereza ndetse n’abaciye urubanza birengagije gufata ubuhamya n’ibimenyetso by’abari bahari bose, ngo cyane ko Uwayo atigeze ahita avuga ko ariwe wishe umugore we ahubwo agashaka kubihisha akabyemera ari uko Polisi ivumbuye munsi y’igitanda cyo mu cyumba bararagamo icumu yamwicishije n’itara byose biriho amaraso.

Ababyeyi ba Beatha bavuga ko kuva umugabo w’umukobwa wabo inkiko zamugira umwere atongeye kugaruka muri ako gace, yari yarahacumbitse arongora ariko iwabo ari mu Mudugudu wa Rutoyi, Akagali ka Cyobe, Umurenge wa Mushubi Akarere ka Nyamagabe. Ngo kuva icyo gihe ntarabazanira abana batandukanye bafite amezi 5 ngo basuhuze Nyirakuru na Sekuru, ibintu bafata nko gusibanganya ibimenyetso n’amateka ngo abana batazamubaza aho nyina yagiye.

Nyirabakwiye avuga ko bari baramubwiye ko umukwe we yari umuveterineri, naho umukobwa we akaba yari umwalimukazi mu mashuli abanza. Beatha ashyinguye mu rugo kwa se kuko umugabo we yari umucumbitsi, igituro cye kiri iruhande rw’abana b’imbyaro ye ya mbere bari impanga z’abakobwa bakaza kuvuka batagejeje igihe bakaza gupfa. Ariko nyuma yari yarabyaye izindi mpanga z’abahungu n’ubu zikiriho ari nazo ababyeyi be bavuga ko baheruka zifite amezi atanu ubwo umugabo we yamwicaga.

Inyandiko y’umudugudu yo kuwa yerekana imitungo ya Uwayo Jean Baptiste umuryango we wavanye aho yari acumbitse ( nyiri ubwite yari agifunze urubanza rwamugize umwere rutaraba) igaragaraho ko yari atunze inkoko 68 zahise zigurishwa mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 183,600. Izi nkoko akaba arizo Uwayo yavuze ko yari araraiye ubwo yateraga umugore we icumu ngo amwitirnyije n’igisambo kije kuziba.

Umukobwa wari mubyara wa Uwayo wari waraje kuba mu rugo rwe ngo abafashe imirimo yo mu rugo, uyu hakaba hari ababwiye Nyirabakwiye ko ashobora kuba yari afitanye umubano w’ibanga na nyir’urugo nawe akaba yararekuwe n’ubugenzacyaha kuko atagaragaye mu baburanishijwe.

Nyirabakwiye na Ndagijimana bavuga ko batishimiye ubutabera bahawe ariko bakabura uko bagira bakarekera.

Bavuga kandi ko niba koko umukwe wabo ntacyo yishinja ku rupfu rw’umwana wabo yari kuba muri iyi myaka 9 ishize yarabazaniye abuzukuru bakabasuhuza. Ngo yigeze kujya abandikira abasaba imbabazi ababwira ko yamwishe atabishaka kandi ko n’urukiko rwamugize umwere bakwiye kumubabarira. Inyandiko bavuga ko batajya baha agaciro.

Ngo inshuro imwe bumvise Uwayo Jean Baptiste yageze muri aka gace yashatsemo ngo barabyutse basanga indabo ziri mu kadobo kumva ya Beatha abantu bari bazindutse bababwira ko ariwe waje mu rukerera akazirambikaho agahita yurira moto yari yamuzanye akagenda, nta muntu yashuhuje kandi imva iri mu rugo kwa sebukwe, ngo babanje gukeka ko yaba ari n’amarozi bari bazanye.

Nyirabakwiye avuga ko umukobwa we yitondaga cyane ndetse akihagnagana cyane ku buryo kumenya kibazo afite bayaga bigoye. Ngo bamuhurazaga mu gicuku, amugezeho hashize akanya bamuteye icumu ngo yasanze asigaranye akuka gacye ariko aramumenya, aramubwira ngo “ndapfuye mama we”. Ngo akuka kahise kamubana gacye ntiyabasha kugira ikindi avuga, bamugejeje ku bitaro bya Kaminuza bya Butare ari naho yahise agwa iryo joro.

Umva ikiganiro twagiranye n’ababyeyi ba nyakwigendera Urayeneza Beatha.

Ikitonderwa: Iyi nkuru turacyayikurikirana dukusanya ubuhamya bw’abafite icyo bayiziho bose ariko tunashakisha aho Uwayo Jean Baptiste yaba yarimukiye ngo twumve ko hari ubushake yagira bwo kugira icyo adutangariza kuri iyi dosiye inkiko zarangije ariko kwa Sebukwe bakaba barasigaranye ingingimira ndetse bifuza kubona abuzukuru babo.

Imva ya nyakwigendera Beatha Urayeneza

Ibitekerezo

  • Uwo mugabo ndumva ntakosa afite kuko we yagerageje gusaba imbabazi abicishije munyandiko nintumwa ariko bakumvako atazivanye kumutima.. abo babyeyi nibo bafite ikosa , muri make umugabo ntiyabazanira abana bakimwita umwicanyi baranze kumubabarira kuko agira ubwobako babwira nabo bana kose ariwe wishe nyina kubushake

    Mbega ubutabera weeee aka n,agahinda kageretse ku kandi! Ubwo se uvuga gute ngo ntago yamwishe abishaka! Umuntu aturutse munzu acanye itara umwitiranya n,igisambo gute? Ntago umuryango w,inzu ye yari awuzi? Ese umuntu yacyingura inzu wowe uri hanze ntubyumve? Kucyi atategereje ngo acyingure inzu y,inkoko amutsinde aho? Nizere ko uru rubanza rwaburanishijwe n,abimenyereza umwuga nabo b,abaswa bazasibira. Ndizera ko ruzasubirwamo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa