skol
fortebet

Hacura iki mu gihe abakomeye bavugwaho ruswa bagakingirwa ikibaba?

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu binyamakuru byo mu Rwanda hakomeje kugaragaramo inkuru ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ubu uri gukurikiranwa n’inzego kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Sponsored Ad

Mu binyamakuru byo mu Rwanda hakomeje kugaragaramo inkuru ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ubu uri gukurikiranwa n’inzego kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Edouard Bamporiki yemereye umukuru w’igihugu Paulo Kagame ko yakiriye indonke(Ruswa) amusaba imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.

Itabwa muri yombi rya Bamporiki ryaravuzwe cyane ndetse bamwe mu basomye ubutumwa yanditse, bunga murye bamusabira imbabazi, abandi bavuga ko bidakwiye ku muyobozi nk’uyu ,ko yahanwa akabera urugero abandi.

RIB yavuze ko imukurikiraniye iwe mu rugo, gusa ibyumweru bikabakaba 3 birashize Edouard Bamporiki ataragezwa imbere y’ubutabera.

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste (Omar) yabwiye UMURYANGO ko mu gihe umutegetsi wo ku rwego rwa Edouard Bamporiki atakurikiranwa byimbitse bijyanye n’icyaha yiyemerera, byaba ari icyasha ku gihugu no gutuma abaturage batera ikizere ubuyobozi.

Yagize ati”mu gihe uyu Edouard Bamporiki bakomeza gutinza urubanza rwe no guhishira nkana ibyo yemera ko yakoze bijyanye no kurya ruswa, bizatuma nta muturage uzongera kugira uwo atungira agatoki ko yariye ruswa. Ikindi n’ingaruka igihugu cyahura nazo zirimo ko inzego zose abazikoramo batangira gushaka indoke bitwaje ko n’abakomeye ntacyo babazwa mu gihe bagaragayeho iyi ruswa”

Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki asanzwe ari umuntu ugira inshuti zitandukanye zirimo n’abakomeye baba abayobozi mu nzego nkuru ndetse n’abanyamafaranga.

Ngo abo bashoramari bagiye bisunga Bamporiki kugira ngo abagerere ku nzego zibafashe kwigobotora ibibazo babaga baguyemo, ubundi bakamuha amafaranga akajya kuyashyikiriza abo banyabubasha.

Uku bimeze, bishobora gushyira igitutu kuwo ariwe wese ufite aho ahuriye no gukurikirana urubanza rwa Bamporiki no gutuma kuri ubu ibyarwo bitari gusobanuka neza.

REBA IKIGANIRO CYOSE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa