skol
fortebet

Hashyizweho irindi tsinda rishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga rwashyizeho itsinda ridasanzwe ryahawe inshingano zo kurwanya ruswa ikomeje kuvugwa mu nkiko zo mu gihugu.

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga rwashyizeho itsinda ridasanzwe ryahawe inshingano zo kurwanya ruswa ikomeje kuvugwa mu nkiko zo mu gihugu.

Ni itsinda rigizwe n’abakozi bo mu nkiko zitandukanye zo mu gihugu rifite inshingano zo gutahura ruswa cyangwa imyitwarire yerekeza kuri yo.

Abantu 76 barimo abagore 30 ni bo bagenwe bavuye mu nzego zitandukanye z’ubutabera.

Bahawe inshingano zo kugarura isura nziza y’urwego rw’ubutabera dore ko bamwe mu baturage bakemanga ubunyangamugayo bwa bamwe mu bakora muri uru rwego.

Si ubwa mbere hashyizweho inzego zigenzura ruswa mu butabera ariko izagiyeho mbere ngo zananiwe gutanga umusaruro.

Mu gihe kingana n’imyaka itandatu abakozi 98 bo mu rwego rw’ubutabera barimo n’abacamanza bahawe ibihano birimo kwirukanwa cyangwa kwamburwa igice cy’umushahara.

Umukuru w’urukiko rw’ubujurire, Bwana Francois Regis, yavuze ko abo bantu bahowe amakosa atandukanye.

Havuzwe kurwanya ruswa ariko ngo si yo ngeso yonyine ikwiye kurwanywa ku bakora mu rwego rutanga ubutabera.

Umucamanza mu rukiko rukuru, Bwana Charles Kaliwabo, yavuze ko asanga hari n’ahandi hakwiye kwitonderwa.

Urugero ngo Ntabwo twari dukwiriye kuba tugihanirwa gufata amafaranga ya ruswa, warukwiye no guhanirwa yuko wagiye mu kabari ntiwishyure umwenda.

Ibitekerezo

  • Nagiriwe akarengane n’ inkiko, urw’ ibanze rwa Mukamira n’ urw’ isumbuye rwa Rubavu.
    Kurubanza rw’ imirima ya Succession igite inkomoko Kandi nkaba narayiherewe ibyangombwa Kuva mumwaka wa 2012 kugeza uyu munsi harimo nogusora Kuva icyo gihe. Abagurishijwe n’ uwar’ uyiragiye bamaze kubona ko bagurishijwe nabatari banyir’ umutungo, batangiye kumpa icyata murima. Nyuma bakora inyandiko mpimbano zuko baguze nundi muntu w’ umunyamahanga waje kwiyitirira Aho hantu, Kandi bikorea ntanmuyobobozi n’ umwe wo murwanda uhari, cyangqa ngo bibe byarakorewe imbere y’ urwego rushinzwe ubutaka urwarirwo rwose muriki gihugu.
    Natanze ikirego cyuko bigabije umutungo Kandi mfitiye ibyangombwa inkiko zemeza ko ntakimenyetso kigaragaza ko babwigabije. Nasanze arakarengane nagiriwe, none itegeko ryaranzitiye kuko ngo ntemerewe kujuririra inkiko zisumbuye kuko agaciro kaho hantu katarengeje 50.000.000frs.none nayobotse inzira y’ akarengane isaba gusubirishamo urubanza, ntagiaubizo ndabona .
    Mumfaahe kubikurikirana, kuko Hari benshi barenana bagafata igihugu nkaho ntabutabera gifite , kubera inkiko zonhasi zaciye Ibintu.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa