skol

Ingabire Victoire agiye kuburana mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Ukurikiranyweho ibyaha bitandatu n’ubutabera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo, yamaze kugera ku Rukiko rw’Ikirenga aho agiye kuburana ku ngingo yareze zijyanye ‘amategeko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Mu ngingo z’amategeko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga Ingabire Victoire yaregeye Urukiko rw’Ikirenga ni izashingiweho n’Urukiko Rukuru rwa Kigali rutegeka ko akorwaho iperereza.

Mu rubanza rwe Ingabire Victoire yunganiwe na Me Gatera Gashabana ndetse Me BikotwaBruce.

Ubusanzwe Ingabire Victoire akurikiranweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ibihugu by’amahanga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha birimo gukora imyigaragambyo no kugirira nabi ubutegetsi n’ibindi bitandukanye.
Inkuru irakomeje….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa