Karasira Aimable waje yambaye bodaboda zidasa yihannye inteko yamuburanishaga
Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2025

Karasira yinjiye mu cyumba cy’urukiko yambaye inkwetu zizwi nka Boda Boda zidasa-rumwe rw’umweru n’urundi rw’ubururu.
Byari biteganyijwe ko atangira kwiregura ku byaha yarezwe n’ubushinjacyaha ariko siko byagenze.
Karasira yabwiye urukiko ko ejo gereza afungiyemo ya Mageragere I Kigali yamupimye bagasanga igipimo cy’isukari kiri hejuru cyane (ngo asanganywe indwara ya diabetes).
Yavuze ko ubushake bwo kuburana abufite ariko ko ataburana mu gihe yumva atameze neza.
Urukiko rwamusabye ikimenyetso kigaragaza uburwayi bwe, we avuga ko niba babishidikanyaho bakwibariza kuri gereza ngo kuko ’’jye nk’umufungwa nta kimenyetso nabona’’
Mu iburanisha ryo kuwa mbere w’iki cyumweru, urukiko rwari rwategetse ko we n’abamwunganira baza uyu munsi biteguye kwisobanura ku bimenyetso by’ama video byatanzwe n’ubushinjacyaha ko bigize ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha-kuri ibyo byaha hiyongeraho icyaha cyo kutagaragaza inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha Karasira ahakana akavuga ko ari impirimbanyi kandi ko ibiganiro bye kuri Youtube bivuga ukuri ku bibera m’ Urwanda cyane cyane ibyabaye muri jenoside.
Abamwunganira bari bemerewe gupakurura amwe mu mavideo bakanabikorera ku rukiko, nyuma y’uko bagaragaje ko kubikorera muri gereza babyangiwe n’ubuyobozi bwa gereza. Abunganira Karasira bakomeje kubwira urukiko ko umukiliya wabo arwaye cyane kandi ko atari mu maboko ye ngo arajya kwa muganga ari nako urukiko ruvuga ko rutafata icyemezo icyo aricyo cyose rudafite icyo rushingiraho.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha babifashe nko gushaka gutinza urubanza mu gihe Karasira we yavuze ko urwego rushinzwe amagereza(RCS) arirwo rufite uruhare mu gutinda k’urubanza.
Nyuma yo guterana amagambo urukiko rwafashe umwanzuro w’uko urubanza rugomba gukomeza Karasira akisobanura ku birego yarezwe n’ubushinjacyaha.
Karasira w’imyaka 48 yahise atangaza ko yihannye inteko yamuburanishaga na Prezida wayo ari nawe ukuriye urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha uru rubanza.
Ikigiye gukurikiraho ni uko uru rukiko ruzakora imyanzuro y’ibyabaye igashyikirizwa urukiko rwisumbuye kuri uru rukaba arirwo ruzagena niba iyi nteko izakomeza kuburanisha uru rubanza cyangwa niba hazashyirwaho indi nteko.
Karasira Aimable yatangaje ko yihannye (yanze) inteko yamuburanishaga na Perezida wayo-ni nyuma y’uko urukiko rumusabye gutangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho akabyanga avuga ko arwaye.
Karasira, umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube, yashinjwe ibyaha birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Ivomo:BBC Gahuza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *