skol
fortebet

Kayonza:Abayobozi batanu ba Koperative batawe muri yombi

Yanditswe: Tuesday 03, Jan 2017

Sponsored Ad

Abayobozi batanu ba Koperative Duterimbere Murundi igizwe n’abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Murundi batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni umunani.
Mu cyumweru gishize nibwo Makuruki yatangaje inkuru y’abaturage bagize Koperative Duterimbere, bavugaga ko hari umuceri abayobozi ba koperative yabo bagurishije mu gihembwe cy’ihinga B cy’umwaka wa 2015, nyamara ngo amafaranga asaga miliyoni eshanu yavuyemo akaburirwa irengero.
Abo banyamuryango (...)

Abo banyamuryango byageze aho bageza ikibazo cyabo kuri polisi, nayo itangira iperereza.

Kuri uyu wa Kabiri abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba baramukiye mu igenzura muri iyo koperative, baza gusanga hari amafaranga angana na 8 528 205 FRW. Muri ayo mafaranga harimo ayavuye mu muceri wagurishijwe ndetse n’ayagiye akurwa kuri konti za koperative nkuko abakozi ba RCA babitangaje.

Abahise batabwa muri yombi ni Niyireba Evariste wari Perezida wa Koperative, Mukashimwe Pauline wari umucungamutungo, Uwihanganye Jerome, Nyandwi Gido, na Hangayika bose bari muri komite nyobozi ya Koperative.Abo batatu ba nyuma ngo hari aho byagaragaye ko bagiye basinyira ayo mafaranga yaburiwe irengero.

Abatawe muri yombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mugihe iperereza rigikomeje.

Rwakanoma Wilson, Umunyamuryango wa Koperative Duterimbere Murundi yavuze ko kuba amafaranga ya koperative yaraburiwe irengero byabagizeho ingaruka, akaba yishimira ko nibura irengero ryayo rizagaragara.

Yagize ati “Tugiye gusubizwa umutungo wacu wa koperative nk’abaturage bahinga umuceri.Twashakaga imbuto tukayibura kandi ubundi koperative yakaduhaye amafaranga tukabona uko tugura imbuto n’inyongeramusaruro.Byaraduhombeye cyane.”

Rwakanoma avuga ko iyo hari uwatinyukaga kuvuga iby’umutungo wanyerejwe ari muri komite yirukanwaga, yaba ari umunyamuryango agaterwa ubwoba.

Perezida wa Koperative Niyireba mu cyumweru gishize, yavuze ko yabaye ahungiye i Kigali amaze kumenya ko polisi igiye kuza gukora iperereza iwe.

Icyo gihe yatangaje ko nawe atazi aho amafaranga yaburiye, akemeza ko igenzura rya RCA ariryo rizagaragaza aho amafaranga yagiye.

Source:Makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa