skol
fortebet

Kayonza: Imam uherutse kwica Ingurube y’umuturage ngo nuko yageze ku musigiti yagejejwe mu bushinjacyaha

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

IMAM (Umuyobozi w’umusigiti) wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ashobora guhabwa ibihano birimo gufungwa igihe yazahamywa n’urukiko ibyo akekwaho byo kwica ingurube y’umuturage ayita ‘haramu’ (ikizira) ubwo iryo tungo ryari rinyuze imbere y’umusigiti we.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yamaze koherezwa mu Ubushinjacyaha kuri uyu wa 14/02/2022.
Tariki ya 12/02/2022, Urwego (...)

Sponsored Ad

IMAM (Umuyobozi w’umusigiti) wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza ashobora guhabwa ibihano birimo gufungwa igihe yazahamywa n’urukiko ibyo akekwaho byo kwica ingurube y’umuturage ayita ‘haramu’ (ikizira) ubwo iryo tungo ryari rinyuze imbere y’umusigiti we.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwamaze gukorera dosiye Umuyobozi w’Umusigiti ukekwaho kwica ingurube y’umuturage ndetse ko na dosiye yamaze koherezwa mu Ubushinjacyaha kuri uyu wa 14/02/2022.

Tariki ya 12/02/2022, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’umusigiti wa Cyinzovu witwa MUSENGIMANA Sadate w’imyaka 25 akurikiranyweho icyaha cyo kwica ingurube y’umuturage ayiziza ko ngo iciye imbere y’umusigiti abereye umuyobozi.

Byabereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Cyinzovu, Umudugudu w’Akinyenyeri tariki ya 12/02/2022.

Uwafashwe afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kabarondo.

MUSENGIMANA Sadate akurikiranyweho icyaha cyo “Kwica amatungo yororerwa mu ngo”, kikaba gihanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo n’icyo cyaha ivuga ko : “Umuntu wese, ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacaya, Dr Murangira B. Thierry avuga ko abantu bagomba gusobanukirwa icyo amategeko avuga ku cyaha cyerekeye “Gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.”

Agira ati “Icyi cyaha gifite ibihano biremereye turasaba abantu kubyitaho, bakabyirinda. Ntabwo bikwiye ko wakwica itungo ry’undi kuko wowe urifata ukundi. Ntabwo imyerere yawe yangombye gutuma wica itungo ry’undi.”

Dr. Murangira yongeyeho ati : “Hari n’aho abantu batongana umwe akaza kwitwikira ijoro akica itungo ry’undi kugira ngo amubabaze gusa. Abantu bakwiye kugira ubworoherane.”

Yavuze ko amatungo na yo burya agira uburenganzira, bityo abantu ngo bakwiye kubwubahiriza.

Dr. Murangira yavuze ko imibare (statistics) y’abakurikiranwa kuri iki cyaha igenda izamuka kuko hari abantu bamaze gusobanukirwa ko kwica amatungo y’umuntu ku bw’inabi ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse bagatanga ikirego.

Ibirego byatanzwe mu mwaka wa 2018 bigera ku 158, mu mwaka wa 2019 hakiriwe ibirego 246, mu mwaka wa 2020 hakiriwe ibigera kuri 343, naho mu mwaka wa 2021 hakiriwe ibirego 461 bijyanye n’iki cyaha.

RIB isaba abantu kudahishira ibi byaha, aho babibona bikorwa bagatanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB ibegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa