Me Niyonkuru yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 30, Nov 2025
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda, Me Niyonkuru Jean Aimé yasezeranyije Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bongeye kumutorera manda ya kabiri, kuzakomeza gukorana na bo hagamijwe guteza imbere umwuga wabo, gukosora amakosa akiwukorerwamo no guteza imbere imibereho myiza yabo.
Me Niyonkuru yongeye gutorerwa kuyobora uru rugaga akungirizwa na Me Malyse Munezero mu gihe Me Laure Marie Florence Irambona we yatorewe kuba umubitsi w’Urugaga.
Ni amatora yari yabanjirijwe n’umwuka utari mwiza ushingiye ku ihangana rya bamwe mu bashakaga kwiyamamaza.
Me Niyonkuru yashimiye abahesha b’inkiko bongeye kumugirira icyizere bakamutora, abasezeranya ko aho bari bageze mu rugamba rwo guteza imbere urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga azakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo nibitarakemuka babikemure mu bufatanye.
Ati “Icyo navuga ni ukubashimira mbwabwira ko icyizere mwongeye kungirira nanjye nzakora uko nshoboye mbereke ko ndi umugabo.”
Yavuze ko rugaga rw’abahesha b’inkiko nubwo havuzwe umwuka mubi no guhangana mbere y’amatora, nta kibazo cy’amacakubiri arimo ahubwo ko byari uguhangana kw’amatora gusa.
Yakomeje asaba abahesha b’inkiko b’umwuga kumushyigikira basenyera umugozi umwe mu guteza imbere Urugaga rw’Abahesha b’inkiko.
Ati “Dukomeze tube umwe, dutahirize umugozi umwe kandi mbere yo kuba abahesha b’inkiko twibuke ko turi Abanyarwanda, ntabwo tuzaba bo ngo twiyambure ubunyarwanda. Za ndangagaciro bahora badutoza z’Ubunyarwanda ni zo zigomba kuza zikaba mu rugaga zirimo kuba umwe. Ibyo ni byo byaturanze, bizakomeze biturange.”
Yanasabye abahesha b’inkiko kwirinda kuyobywa n’uwo ari we wese waba afite inyungu runaka mu kuba yashaka kurema ibice cyangwa ihangana ridakwiye mu bagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko.
Yemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu kunoza imikorere y’urugaga mu kurangiza imanza uko bikwiye kandi bakazaharanira ko n’imibereho y’abanyamuryango itera imbere.
Bimwe mu bibazo abahesha b’Inkiko b’umwuga bavuga ko bikibabereye ingutu ni ubwishingizi bw’indwara bafite ariko bukaba butabaha serivisi ziri ku rugero bifuza ko zageraho, ndetse n’iteka ry’ibihembo by’imirimo bakora mu kurangiza imanza bemeza ko rikiri inzitizi mu iterambere ryabo, rikaba rishobora kugusha bamwe mu mitego ya ruswa n’andi makosa.
Abandi batowe ni abahesha b’Inkiko bane batorewe guhagararira abandi ari bo Gahirwa Emmanuel, Gasore John, Mbanjeneza Isaac na Zaninka Fatina.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Gahonzire Myriam, yemeje ko izakomeza gufasha urugaga kwiyubaka no guteza imbere uwo mwuga binyuze mu kuvugurura amategeko abagenga cyane cyane iteka rigenga ibihembo ku mirimo y’abahesha b’inkiko.
Ati “Ririya tegeko ni iryo mu 2013, urabona ko ni itegeko rimaze imyaka irenga 10. Gahunda yo kurivugurura irahari kuko hari ingingo zirimo zitakijyanye n’igihe, rero riraza kuvugururwa vuba bidatinze.”
Yasabye Abahesha b’Inkiko gushyira imbaraga mu gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere umwuga wabo ndetse yemeza ko bizatuma bagera ku iterambere rirambye.
Me Niyonkuru Jean Aimé yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga mu Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *