skol
fortebet

Mugimba Jean Baptiste wari umuyobozi muri CDR yakatiwe imyaka 25 azira ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha byo gucura umugambi wo gukora jenoside, no kuba ikitso mu gukora jenoside.
Mugimba Jean Baptiste wabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR ndetse akaba yarabaye umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva 1982 kugeza 1994,yafatiwe mu Buholandi yoherezwa mu Rwanda muri 2016, yaburanye ahakana ibi byaha kandi yahise ajuririra icyo (...)

Sponsored Ad

Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha byo gucura umugambi wo gukora jenoside, no kuba ikitso mu gukora jenoside.

Mugimba Jean Baptiste wabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka rya CDR ndetse akaba yarabaye umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda kuva 1982 kugeza 1994,yafatiwe mu Buholandi yoherezwa mu Rwanda muri 2016, yaburanye ahakana ibi byaha kandi yahise ajuririra icyo gihano.

Kuwa kane inteko y’abacamanza b’uru rukiko bamuhamije ibi byaha bashingiye ku buhamya.

Rwemeje ko Mugimba yayoboye inama y’ikiswe ’comité de crise’ muri Mata (4) 1994 yabereye iwe mu rugo yakorewemo urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa.

Uyu yahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi birimo gucura imigambi yo gukora jenoside.

Urukiko rurimo gusoma ingingo zikubiye ku cyaha cyo gucura imigambi yo gukora Genocide, ikubiyemo inama yabaye tariki ya 8 Mata 1994 yabereye kwa Mugimba mu cyahoze ari Komine Nyakabanda.

Mugimba yahakanye ko nta nama nk’iyo yabereye iwe mu Nyakabanda nk’uko abatangabuhamya babivuze, kandi ko itariki bavuze yabereyeho yari yimukiye mu Kiyovu, akandi gace mu mujyi wa Kigali.

Mugimba, wahoze kandi ari akaba n’umunyamabanga w’ishyaka CDR, avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano by’abashaka kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwamuhamije kuba icyitso mu gukora jenoside rwemeza ko yasabye imbunda kandi akazitanga, imbunda zicishijwe abatutsi mu murenge wa Nyakabanda.

Rwavuze ko nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.

Kubera ibyo rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside. Ruhita rutangaza ko rumukatiye gufungwa imyaka 25 kuri biriya byaha byombi.

Mugimba yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo cy’urukiko rukuru.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa