skol
fortebet

Muhanga: Imiryango irahishira uwateye inda umwana na we imwita umwana

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Shyogwe hari umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mashuri abanza, ariko imiryango ihishira uwayimuteye bavuga ko na we akiri umwana; nyamara bivugwa ko akora akazi kandi ko hari abandi bagore bakuru yabyaranye nabo.

Sponsored Ad

Mu murenge wa Shyogwe hari umwana w’umukobwa watewe inda yiga mu mashuri abanza, ariko imiryango ihishira uwayimuteye bavuga ko na we akiri umwana; nyamara bivugwa ko akora akazi kandi ko hari abandi bagore bakuru yabyaranye nabo.

Ababyeyi b’umukobwa (twise Mahoro) n’ab’umuhungu (twise Twiri) baraturanye bya hafi, ikindi ku mukobwa ni abakene, naho iwabo w’umuhungu barifashije kuko anafite sewabo w’umukire; ufite ibirombye by’amatafari ahiye.

Iwabo w’umukobwa rero banga kugira icyo batangaza kuko ari abakene bakaba batinya ko byamenyekana bigatuma babura na duke bahabwaga n’iwabo w’umuhungu.

Amakuru y’uyu mwana wamaze kubyara agahagarika kwiga, atangwa n’inzego z’ibanze gusa, abarimu bamwigishaga ndetse n’abaturanyi.

Mbere gato ya Corona, Mahoro ntiyari yasubiye kwiga. Abarimu be barategereje baraheba, kandi yariteguraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Ubuyobozi bw’umudugudu wa Muremberi bwarakurikiranye bumenya ko uyu mwana atwite, bumenya n’uwamuteye; bamenyesheje inzego z’umutekano.

Umwe mu baturanyi b’iyi miryango yombi agira ati, “Twiri agitera uwo mwana inda, polisi yaje kumufata aracika amara igihe atari iwabo. Ariko banayibwiye ko na we atujuje imyaka y’ubukure 18. Nyuma rero yaje kugaruka iwabo bumvikana n’iwabo wa Mahoro kugira ngo batajya kumenyesha polisi ko yagarutse”.

Mu bihamya atanga, uyu muturanyi wabo avuga ko ikigaragaza ko babyemerenijeho ari uko iyi miryango yombi iraturanye hakaba nta mahane arumva yagiranye, cyane ko ngo umuhungu anyuzamo rimwe agatanga indezo. Gusa mu ibanga ryo gutinya ababyeyi, Mahoro avuga ko iyo ndezo idahoraho kandi ntaho yanditse. Ati, “Hari ubwo ampa bitanu, ubundi akazana icumi nyuma y’amezi atatu; ibindi sinzi niba baba babivuganye na mama”.

Urujijo ku myaka y’umuhungu

Uyu muhungu bivugwa ko atujuje imyaka y’ubukure (18), azwi cyane mu gasanteri ka Vunga ya Mbare, ahahurira abantu benshi. Hakunda gushyuha iyo abakora mu birombe by’amatafari bahembwe, kandi n’uyu Twiri nibyo akoramo.

Binavugwa ko yaba afite abandi bagore babiri bakuru amaze kubyarana nabo. Ibi nibyo umwe mu bacuruzi ba hano Vunga aheraho yibaza agira ati, “Ni gute yaba atujuje imyaka 18 bakemera ko akora mu birombe, akanywa inzoga bose babireba? Nonese umwana utujuje imyaka yatereta umugore ukuze kugeza babyaranye bibaho koko. Hanyuma se ubwo abo bagore bo ntibaba barakurikiranyweho gusambana n’umumineri? Uriya si umwana, ahubwo barabyitwaje kugira ngo bamukingire ikibaba adakurikiranwa”.

Nyamara kandi, ingingo ya 54 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano, ivuga ko umwana ufite hagati y’imyaka 14 na 18 ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15; iyo igihano cyari burundu ku barengeje 18. Ingingo ya 133 yo ibishimangira ivuga abana bari munsi y’imyaka 14 basambanye nta gahato badahanwa, ariko uyirengeje atagejeje 18 ahanwa hakurikijwe ingingo ya 54.

Iki cyaha gisazira imyaka icumi

Mu busanzwe mu mategeko y’u Rwanda icyaha cyo gusambanya abana kibarirwa mu byaha bikomeye bisaza nyuma y’imyaka icumi.

Ubwiyongere bw’ibyo byaha n’izindi mbogamizi nko kudatanga amakuru ku gihe, kwihisha kw’abakekwaho ibyaha ni ibimwe mu bizakemurwa n’itegeko rishya rizashyirwaho riha iki cyaha kudasaza. Mbere ibyaha bidasaza byari ibya Jenoside na ruswa.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko kudasaza kw’iki cyaha bizahamya uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, bikambura imbaraga abagikora bakihisha nyuma bakagaruka.

Nsanga Sylvie ati: “ Wasangaga uwasambanyije umwana ajya kwihisha nyuma yo kuregwa ariko mu gihe iri tegeko rizaba ririho nta muntu uzongera kwihisha kuko azaba azi ko n’iyo hashira igihe kingana gute azafatwa.”

Naho Annet Mukiga ati, “Uwahohotewe gutangaza ibyamubayeho ntibiba byoroshye kuko bisaba ko abanza guhumurizwa no kuganirizwa, ibi rero bishobora gutwara igihe uwahohotewe akazajya kubivuga icyaha cyaramaze gusaza. Mu gihe rero iri tegeko rizaba ririho nta wahohotewe uzongera kubura uko atanga ikirego kuko cyashaje.”

Mu myaka itanu ishize (2016-2020), inzego zinyuranye (Leta n’imiryango itari iya Leta) bagaragaje ko impuzandengo y’abakobwa batewe inda bafite hagati y’imyaka 16-18 ari 19670 ku mwaka.

Ndlr: Aba ni abamenyekaniye kwa muganga, ntihabariwemo ababyariye mu rugo ndetse n’abazikuyemo. Ntiharimo kandi abazitewe bari munsi y’imyaka 16 kandi nabo barahari.

Muri abo bose, abarenga 60% baba biga mu mashuri abanza (nk’uyu) n’ayisumbuye, kandi abarisubiramo ntibarenga 5%.

Kuri iriya mpuzandengo ya 19670 abagera mu nzego z’ubutabera ni 4280 nk’uko bitangazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha. Ndlr: RIB ivuga ko yakiriye ibirego 12.840 mu myaka 3 ishize (soma The New Times).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa