skol

Muhanga:Padiri wafunzwe ashinjwa guhana bikabije abanyeshuri yarekuwe ahabwa amategeko yihariye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 May 2022

Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Muhanga rwarekuye Padiri Ndikuryayo Jean Paul ushinjwa guhana abana akarengera, rumutegeka kutagera ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace yayoboraga.

Ubuahinjacyaha burega Padiri Ndikuryayo Jean Paul uyobora Ishuri rya St Ignace, Gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri batatu (3) ndetse no guha umwana ibihano biremereye.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Gacurabwenge bwashyikirije Urukiko ikirego gisaba gufunga by’agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul.

Urukiko rwasuzumye impamvu zitangwa n’Ubushinjacyaha ruzihuza n’imyiregurire ya Padiri uregwa ndetse n’Umwunganizi we mu mategeko, Me Twagirayezu Joseph rubihuza n’ibikubiye mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Urukiko rusanga kuba abana bashinja Padiri ko yabakubise bakagira imibyimba ku mubiri nk’uko amafoto yafashwe ku matako abigaragaza, bikanashimangirwa na raporo ya Muganga ndetse na Padiri ubwe akabyemera.

Rurasanga kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yarandikiye Urukiko asaba kumwishingira kandi akaba yujuje ibisabwa rudashidikanya ko ari inyangamugayo.

Rwanzuye ko nubwo hari impamvu zikomeye kandi zari zikwiriye gutuma Padiri Ndikuryayo Jean Paul uregwa akekwaho ibyaha akurikiranyweho, ariko kandi akaba agomba gufungurwa by’agategatenyo akagira ibyo ategekwa kubahiriza.

Urukiko rutegetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul arekurwa by’agategatenyo agakomeza gukurikiranwa adafunzwe.

Rwategetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul ahita afungurwa nyuma y’isomwa ry’iki cyemezo.

Padiri Ndikuryayo Jean Paul agomba gutura i Kabgayi muri Eveché mu rugo Rukuru rw’Umwepiskopi we no kudakandagira mu kigo cya Collège St Ignace kugeza uyu mwaka w’amashuri turimo urangiye.

IVOMO:Umuseke

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Mugenzi

    Ubundi kera ibintu bikiri bizima, abakuru n’abareba kure bemeje ko igihugu kidakubise imbwa cyorora imisega. Natwe ndabona tworoye rero!!! Ubundi abo bana bari bakwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma bageza aho gukubitwa. Nina discipline yarabananiye bazajye kwiga ahandi bashoboye. Kiliziya ntiyigeze irera amadebe, ibirara n’ibyomanzi. Irakosora.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Impaka nshya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu woherejwe na...

Ikorosi rishya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu woherejwe na...
9 June 2022 0

PrinceKid yafunzwe by’agateganyo! Hari abafunze barengana hari n’ababuze...

Prince Kid yiyongereye kuri ba Ndimbati mu bafungiye by’agateganyo ibyaha...
3 June 2022 0

Ibyakorewe Bamporiki na Isaac kuki bitakorewe Castar, Prince Kid na...

Turataka ikibazo cy’ubucucike muri za Gereza nyamara tukanafunga...
31 May 2022 0

Nyanza : Padiri akaba n’umuyobizi w’ikigo cy’ishuri arashinjwa guhakana...

Umuyobozi w’Ishuri rya EAV Mayaga Padiri Eric Iraguha w’imyaka 40, n’umwarimu...
30 May 2022 0

Muhanga:Padiri wafunzwe ashinjwa guhana bikabije abanyeshuri yarekuwe...

Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Muhanga rwarekuye Padiri...
26 May 2022 1

Ishimwe Dieudonne "Prince Kid"yatanze impamvu 6 zikomeye mu...

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid,Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda...
21 May 2022 0