skol
fortebet

Musanze: Umusore yateye umukobwa inda ahita ashyingiranwa n’undi

Yanditswe: Monday 18, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wari ukirangiza amashuri yisumbuye wo mu murenge wa Muhoza, akarere ka Musanze, avuga umusore wamuteye inda yahise ashaka undi mugore, agiye kuri RIB bamusubiza ko yujuje imyaka.

Sponsored Ad

Uyu mwari twise Mariya, avuga ko yatwise muri Kamena 2020, ariko umusore wamuteye inda yashatse undi mukobwa amugira umugore kandi yari abizi neza ko amutwitiye inda y’amezi atandatu.

Nubwo uyu musore amugira ibanga, avuga ko adatuye kure y’iwabo. Ngo bamaze kumenyana bemeranyije kubana gusa baryamana mbere y’uko ubukwe buba.

Aganira n’Umuryango.com agira ati “ Ntabwo atuye kure yo mu rugo y’aho mba kwa masenge. Twabanje gukundana, twari tuziranye nibwo nari nsoje amashuri yisumbuye. Ikintu cyambabaje ni uko yashatse naramubwiye ko ntwite, inda igeze mu mezi atandatu ahita ashaka. Nta kintu yambwiye twapfuye.”

Mariya avuga ko akimara kubona ibibaye, “ Nahisemo kurwana n’ibibazo byo kubyara nkarera njyenyine gusa yanyijeje ubufasha. Yambwiye ko azanjya amfasha uko ashoboye gusa aramfasha n’ubwo atari cyane kuko afite undi mugore yitaho. Twabiganiriyeho, ampa nka mitiweli gusa ibindi ntabikora.”

Uyu mukobwa avuga ko ibyo kuba yaratereranwe n’uwo babyaranye nta rwego rw’ubuyobozi yitabaje rutari RIB ariko nayo ngo yamuteye utwatsi. Ati “ Nagiye kuri RIB barambwira ngo ndakuze, ngo ubwo twarabyumvikanye. Bambwiye ko batabikurikirana.”

Mu gukura k’uyu mukobwa ariko, yasamye ataruzuza imyaka 18, kuko yavutse muri Nzeri 2020, kandi yatewe inda muri Kamena 2020. Ni ukuvuga ko yaburaga amezi atatu ngo yuzuze 18, kandi nta gihamya ko yasamye baryamanye rimwe.

Gusa nyuma y’igisubizo yahawe na RIB, ngo nta zindi nzego z’ubuyobozi yagannye ngo zimufashe. Ati, “ Sinegereye inzego kuko nararebaga nkabona ntaho nahera ndega. Ku byo kumufasha byo numvaga azajya yibwiriza nk’umuntu mukuru. Nabonye imanza ntazivamo. Uyu mwana n’ubwo Se amwemera, ntabwo yamwiyandikishijeho mu irangamimerere.”

Aho yari ari mu kazi ko gufura, yagize ati “ Mbonye ibyo nkora nakora kuko ubushobozi bumwe ndabufite ndetse n’imbaraga zirahari. Kuba mara amezi ndi muri ibi si uko binshimishije, nk’ubu muri Corona ibintu byarushijeho kuzamba. Kurya ni ikibazo ndetse no kubona ibindi byangombwa nkenerwa ntibyoroshye.”

Asaba ko Leta yamuha ubufasha bwo kubona icyo akora ndetse n’umugabo wamuteye inda agakurikiranwa kugira ngo ajye atanga ibitunga umwana n’ibindi nkenerwa nka mitiweli. Ati, “Bitabaye ibyo, kurya ni ikibazo, imirire mibi, kwishyura ishuri biragoye, aho kuba, mbese ibibazo ni uruhuri. Sinzi uko nabisobanura rwose.”

Goreti asaba abandi bakobwa kwitondera ab’igitsinagabo baza bababwira ko babakunda, bakanagira amakenga ku basore babasaba kuryamana nabo kabone n’iyo babasezeranya ko bazabana. Asaba kandi ubuyobozi ko bwazirikana abakobwa babyaye, badafite abagabo, bakabashyiriraho uburyo bwo gukora, bashaka imibereho.

Nyirasenge umurera, ni Nibutswenimana Philomene, ababajwe n’ibyabaye ku mwana yareze akiri muto. Ati, “Uyu ni umwana w’imfubyi nareze akiri muto, nifuzaga ejo hazaza he haba heza ariko nyine ni uko byagenze. Tuzakomeza kumufasha nk’uko bisanzwe ariko akeneye ubufasha tutabasha kumubonera bwose.”

Umuyobozi w’Isibo, Inkomezamihigo, Jean Pierre Simpenzwe, avuga ko ikibazo cya Mariya akizi gusa ngo umuti w’iki kibazo ni uko aba bakobwa bashyirirwaho uburyo bw’imikorere yatuma binjiza amafaranga atunga abana babo. Ikindi ahamya ko aba bakobwa ari benshi mu mudugudu wa Rukereza.

Uyu muyobozi ati, “ Ikibazo cya Goreti ndakizi, afite umwana muto kandi mfite amakuru ko uwamubyariye ahari. Sinahamya ko hari icyo amufasha kidasanzwe. Byasaba ko aba bakobwa bashyiriwaho nka koperative, byaba byiza bahawe icyo gukora gituma babasha kwinjiza amafaranga ku kwezi.”

Kurega si ngombwa, hari amategeko adakurikizwa

Umuvugabutumwa wanaciye mu buzima bugoye nk’ubu, asanga umukobwa wabyaye agomba kwikorera umusaraba we, ngo naho kurega ni uguteza umwana dayimoni.
Deborah, ni umushumba w’Itorero ry’amahirwe ya kabiri (Second Chance Ministries).

Agira ati, “Kurega uwaguteye inda njye numva atari ngombwa kuko ntabwo uba waragiyeyo mbere y’uko agutera inda. Njye narera umwana nabona nta bushobozi abundusha nkamumuha, yamwanga nkaruhana n’uwanjye. Nta nyungu bizana iyo umufungishije ni daimon gusa uba ukurura zizagira ingaruka ku umwana mu nyuma”.

Naho Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa wa gahunda za CLADHO, akaba n’umugenzacyaha ukurikirana uburenganzira bw’abana, avuga ko gutanga amakuru ku wasambanyije umwana bireba abantu bose bamukikije, kuko we aba yumva bidashoboka.

Agira ati, “Itegeko rivuga ko umuntu wese wamenye ko hari umwana wahohotewe ntabivuge, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi atandatu. Iri tegeko rishyizwe mu bikorwa abanyarwanda benshi bafungwa. Dufite ikibazo muri implementation y’amategeko, kuko hari n’ababa batayazi. Dufite amategeko menshi kandi meza ariko adakurikizwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa