skol
fortebet

Musanze: Uwasambanyije umwana ashaka kumugira umugore yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa gatatu, tariki ya 05 Gicurasi 2021, ubushinjacyaha bwasabiye umusore Dushimimana Bonheur igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi kubera icyaha yemera cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 agamije kumugira umugore.

Sponsored Ad

Uyu musore atuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagari ka Ninda, mu murenge wa Nyange, akarere ka Musanze. Iki cyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 19 Werurwe 2020, saa mbiri z’ijoro(20h00).

Ni urubanza rwari rusubitswe gatatu kubera gushidikanya ku myirondoro y’uregwa, aho yari amaze kugaragariza urukiko ko imyaka bamwitirira atariyo ko agitegereje indangamuntu n’ifishi yakingirijweho akimara kuvuka.

Kuba uru rubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rukuru , urugereko rwa Musanze, ni ku bujurire bw’ubushinjacyaha kuko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwagize umwere Dushimimana Bonheur kubera ko nta cya ngombwa cyagaragazaga igihe yavukiye (Atteststion de Naissance). Bityo, mu gusubika uru rubanza kenshi hari hagitegerejwe ibya ngombwa nyabyo bigaragaza imyaka nyayo ya Dushimimana Bonheur.

Mu iburanisha mu mizi, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uyu Dushimimana Bohneur yavutse kuwa 14/08/ 2002 ndetse na nyiri ubwite n’umwunganizi we barabyemera.

Basambanye nk’abana bikundanira

Asabwe kwisobanura imbere y’urukiko niba yemera icyaha, Dushimimana Bonheur yemereye urukiko ko yasambanije uyu mwana w’umukobwa, avuga ko baryamanye agamije kumugira umugore, gusa ngo ni uko yamugejeje iwabo, ababyeyi be bakamwirukana.

Umwunganizi we mu by’amategeko yavuze ko ibyo bakoze babikoze nk’abantu bari basanzwe bakundana ariko ko bose ari abana bityo asaba urukiko ko “rwazabisuzuma rukabona ko ibyo bakoze babikoze nk’abana bikundanira ko nta cyaha kirimo”.

Nyamara ubushinjjacyaha buhawe ijambo, bushimangira ko ibyakozwe na Dushimimana Bonheur ari icyaha cy’ubusambanyi yakoreye umwana ufite imyaka 16. Buti " Ibyakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ni icyaha cy’ubusambanyi kuko uwamusambanije yari yabigambiriye kuko nk’uko abyivugira ngo ni uko yashakaga kumugira umugore, bisobanuye ko kuba yari afite igitekerezo cyo kuzana umugore bigaragaza ko yabikoze yabigambiriye kuko yiyumvagamo umuntu mukuru ushobora gushinga urugo."

Se w’umwana wasambanijwe, Hakizimana Jean Paul yishimiye iburanisha ryabaye nyuma y’imyaka ibiri asiragira ku kirego cy’ihohoterwa ry’umwana we.

Ati, " Noneho ndishimye ko batongeye gusubika urubanza kuko twari tumaze kurambirwa guhora barusubika bitwaje ibya ngombwa. Gusa nta kindi nakongeraho uretse gutegereza imikirize yarwo ni nabwo nzagira ikindi ntangariza itangazamakuru ariko kuba aburanye biradushimishije, igisigaye ni ugutegereza ubutabera twizeye."

Uwahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanwa hakurikijwe ingingo ya 54 n’iya 133 za Code Penal (itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuguruwe n’itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019).

Mbere y’imyaka 18 umwana aba atarakura byo kubaka urugo

Ku bijyanya no kugirwa umugore, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Gatolika , Ntawigenera Narcisse avuga ko umwana utarageza imyaka 18 aba atarakura mu mubiri no mu mutwe.

Agira ati, “Mu bubiri, imyanya myibarukiro ye ishobora kuba itarakomera bihagije, ku buryo yatwita akabyara nta kibazo. Ari na yo mpamvu amabwiriza ya MINISANTE asaba ko uwatwise ataragira iyo myaka akurikiranirirwa kuri hospital akaba ari na ho abyaririra (Centres de santé zitanga transfert)”.

Naho mu mikurire yo mu mutwe (Psychologiquement), Ntawigenera agira ati, “Umwana aba ari mu gihe kigoye (adolescence), ku buryo ashobora gufata icyemezo nk’icyo kiremereye, kikazamugiraho ingaruka mbi ubuzima bwose, kandi yagifashe bitewe n’icyo gihe arimo”.

Mu mibanire (Socialement), ati “Ni ku bw’inyungu z’ejo hazaza, iki kiba ari igihe ku mwana cyo gutegura neza ejo hazaza heza, harimo urugo rwiza: kwiga, guhanga imirimo, uburere mbonezabupfura n’indangagaciro, etc. Iyo yinjiye muri responsabilités z’urugo, bishobora cyangwa se byange bikunde bigira ingaruka zitari nziza kuri ejo hazaza he, umuryango we, ndetse na society muri rusange. Gukomeza kwiga biragorana cyangwa ntibishoboke, kwiteganyiriza bikaba uko”.

Asoza avuga ko izi ari zo mpamvu mu bushishozi bwa Leta ishobora gutanga uburenganzira bwo gushyingirwa k’urengeje imyaka 18 utaragira 21, ikaba idashobora kubutanga k’ufite munsi yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa