skol
fortebet

Musanze: Uwatewe inda n’umusirikare arasaba ubuyobozi bwa RDF kumurenganura

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2017, Ange wari ufite imyaka 17 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nibwo yamenyanye n’umusirikare Pte Hagenimana amutera inda. Nubwo yemera umwana we, ngo amufasha ari uko agombye kwitabaza inzego za RDF.

Sponsored Ad

Imyaka ibaye ine, Ange agize 21, naho umwana yibarutse ageze kujya mu mashuri y’incuke. Abana na nyina mu Mudugudgu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze.

Aba bombi bamenyaniye I Rubavu, aho umuhungu wari ufite imyaka 23 yakorereraga; naho umukobwa we yigaga mu mwaka wa kabiri ataha kwa nyirasenge. Bombi si ho bavuka, umukobwa avuka Musanze naho umuhungu akava mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

Barakundanye, ariko ntafasha umwana babyaranye

Uyu mukobwa ahamya ko we n’umuhungu bakundanye, bakaryamana bombi babishaka; ngo n’ikimenyimenyi yemeye umwana we imbere y’abayobozi be mu kazi.

Avuga ko “ Nta kundi byari kugenda twarakundanaga, sinari kuvuga oya. Twari twenyine mu rugo, birangira turyamanye. Naratwise, na we yemera ko ari we wanteye inda tujya gupimisha inda muri Nzeri 2017.”

Ange akomeza avuga ko Hagenimana yaje kwimurirwa i Gabiro, agezeyo ngo yarahindutse. Ati, “ Ntiyakomeje kumvugisha, namubwiraga ko mfite ibibazo mu gutwita. Habaga igihe atitabye telefoni, ubundi akayikupa cyangwa akampa abandi bakobwa b’abasirikare bakorana ngo banyitabe, bakambwira ngo nta we uhari, umugabo wacu uramushakaho iki”?

Avuga ko abonye bimeze bityo, nubwo yari atwite nta n’amafaranga agira, muri Gashyantare 2018 yahisemo kujya I Gabiro ngo ikibazo cye gikurikiranwe. Ati “ Nagezeyo nijoro nk’ejo hari ku munsi w’Intwari, barancumbikira nk’ejo mbonana na Hagenimana. Hari umufandi witwa Christian na Peter, banditse impapuro na Hagenimana azisinyaho ko azajya amfasha. Icyo gihe bampaye amafaranga ibihumbi 120, ngo ibindi nzajya mbihabwa umwana akuze, ndataha. Izo mpapuro barazisigaranye, nta kindi nari gukora nari njyenyine, nemeye ibyo bambwiye.”

Umwana agize imyaka itatu n’igice, nta bundi bufasha bwa Se arongera kubona, kandi ngo yagiye mu butumwa bw’amahoro.

Ange avuga ko we n’umwana babayeho nabi birwanaho, nta bundi bufasha bwa Hagenimana barabona. Ati “ Keretse rimwe nabwo navugije induru nagiye kumurega I Nyakinama mu kigo cya gisirikare, yohereje ibihumbi 100 kuri Noheri ya 2020.

Ubundi nabyaye mfashwa na masenge na we nyuma twaje gutandukana.”
Muri uyu mwaka wa 2021, Ange avuga ko Hagenimana nta bundi bufasha aha umwana we , kuri ubu wakabaye ajya kwiga, usibye ibihumbi bitanu gusa yohereje.
Ati “ Uriya mwana nta mitiweli agira, nanjye nta kazi ngira, amashuri yanjye narayacikirije. No kutuvugisha ntabikora nk’ubu simuheruka, nta nimero ye ngira. Umushahara we w’ukwezi ntacyo mbonaho. Nziko na misiyo ye nta kintu azagenera umwana we kandi ngo ashobora kuzaza muri uku kwa 10.”

Ange asaba ubuyobozi bwa RDF kumufasha gukemura ikibazo afitanye na Hagenimana, akamufasha kurera umwana babayaranye. Yifuza ko yahabwa ubwishingizi bw’ubuzima, kwishyurirwa ishuri, ibyo kurya n’ibindi nkenerwa bivuye ku mushahara wa Hagenimana.

Avuga ko impamvu asaba kugobokwa na RDF ari uko “ Ntabwo yubahiriza ibyo yemeye, iyo agiye kumpa amafaranga tubanza kuregana, nta kazi ngira ngo nabasha gutunga umwana nanjye ubwanjye sinishoboye. Ubu mbana na mama ariko se nanyirukana ko ubona tuba mu kazu gatoya? Ubwo mperuka kumuvugisha yarambwiye ngo nzajye kurega iyo nshaka.”

Ange avuga ko akora akazi ko gufurira abaturage, gukora ikiyede n’ibindi bitabasha kubatunga we n’umwana yabyaranye na Hagenimana.

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda, icyaha cyo gusambanya abana kibarirwa mu bikomeye, kigasaza nyuma y’imyaka icumi kiregewe. Gusaza kw’icyaha bivuze ko nyuma y’uko gishaje urukiko rutakira ikirego kirebana n’icyo cyaha, na Ange aracyafite imyaka irenga itanu ngo yitabaze amategeko.

Umwe mu bakozi bakomeye muri ministeri y’ubutabera aherutse kubwira The New Times ko iki cyaha nacyo bashaka kucyongera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha bya ruswa bidasaza.

Bivuze ko uwasambanyijwe akiri umwana aba ashobora kuzabiregera urukiko nyuma y’imyaka myinshi kandi ikirego kikakirwa.

Abakobwa bakwiye kumva ko gusambanywa bihunganya ubuzima bwabo

Zimwe mu mbogamizi gukurikirana iki cyaha bigira, ni ugutinda kukiregera hakabura ibimenyetso; ndetse no gukenera ibimenyetso simusiga bihenze nko gupimisha ADN.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle asaba urubyiruko rw’ abakobwa rwibwira ko abakunzi babo bafite uburenganzira bwo kubasambanya, byanamenyekana bakabahishira. Ati, “ Bakwiye kumva ko gusambanywa bihunganya ubuzima bwabo.’’

Nubwo kandi Ange ataragana inzira y’amategeko, ingaruka abayemo zishimangirwa n’umwarimu muri Kaminuza Gatolika, Ntawigenera Narcisse aho agira ati, “ Umwana utarageza imyaka 18 aba atarakura mu mutwe. Aba ari mu gihe kigoye (adolescence), ku buryo ashobora gufata icyemezo nk’icyo kiremereye, kikazamugiraho ingaruka mbi ubuzima bwose, kandi yagifashe bitewe n’icyo gihe arimo”.

Anavuga ko umwana aba ari mu gihe cyo gutegura neza ejo hazaza heza, harimo urugo rwiza: kwiga, guhanga imirimo, uburere mbonezabupfura n’indangagaciro, etc. Iyo yinjiye muri responsabilités z’urugo, gukomeza kwiga biragorana cyangwa ntibishoboke, kwiteganyiriza bikaba uko”.

Karegeya Jean Baptiste Omar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa