skol
fortebet

"Naje ndi umujura narabaswe n’ ibiyobyabwenge none ngiye gusubira mu rugo ndi umwubatsi ukomeye" - Umugororwa

Yanditswe: Sunday 17, Sep 2017

Sponsored Ad

Aya ni amagambo ya Haragirimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’ imyaka 25, ufungiye muri gereza ya Rwamagana. Uyu musore wafunzwe azira icyaha cy’ ubujura akatirwa igifungo cy’ imyaka ine, ubu asigaje amezi atanu gusa ngo igihano cye kirangire. Akigera muri gereza ya Rwamagana, yatangiye kwiga kubaka. Ubu ni umwubatsi wo ku rwego rwo hejuru, ku buryo we na bagenzi be bageze ku rwego rwo kubaka amazu y’ amagorofa.
Politiki yo kugorora kinyamwuga mu Rwanda, ishingiye ku guhindura (...)

Sponsored Ad

Aya ni amagambo ya Haragirimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’ imyaka 25, ufungiye muri gereza ya Rwamagana. Uyu musore wafunzwe azira icyaha cy’ ubujura akatirwa igifungo cy’ imyaka ine, ubu asigaje amezi atanu gusa ngo igihano cye kirangire. Akigera muri gereza ya Rwamagana, yatangiye kwiga kubaka. Ubu ni umwubatsi wo ku rwego rwo hejuru, ku buryo we na bagenzi be bageze ku rwego rwo kubaka amazu y’ amagorofa.

Politiki yo kugorora kinyamwuga mu Rwanda, ishingiye ku guhindura umunyacyaha, agahinduka umuntu w’ingirakamaro ku muryango we no ku gihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego mu magereza yose mu gihugu hashyizwemo amashuri y’ ubumenyi butandukanye arimo n’ ay’ ubumenyingiro.

Muri gereza ya Rwamagana mu ntara y’ uburasirazuba, mu masomo menshi ahatangwa harimo n’ isomo ry’ ubwubatsi, aho umugororwa atangira yigishwa kubumba itafari, gusiza ikibanza, gupima inzu, bikarangira abaye umwubatsi wo ku rwego rwo hejuru. Haragirimana Emmanuel, na we yaje muri gereza nta kintu na kimwe azi ku bijyanye no kubaka, nyamara ubu ni umuwubatsi uyobora abandi.

Yagize ati "Naje hano narabaswe n’ ibyabwenge, nta kintu na kimwe natekerezaga mu mutwe, ngeze muri gereza, kuko nari nakatiwe imyaka ine, nsangamo abasaza bamaze igihe kinini muri gereza bakajya bangira inama, bakambwira ko kugirango nshobore kuba muri gereza ari uko ntigunga, kandi ko nkiri muto nshobora kwigira byinshi muri gereza nkahakura ubumenyi butandukanye, banyereka aho bigira imyuga mpitamo kwiga kubaka; mu myaka hafi itatu n’ igice maze, ubu nshobora kubaka inzu guhera hasi kugera ku gisenge kandi ntugire icyo uyinenga, ndetse n’ibisenge nzi kubikora kuko nagiye nyuzamo nkajya kwiga no gusudira no gukora ibisenge by’inzu".

Uyu musore kimwe na bagenzi be, twasanze bubaka zimwe mu nyubako ziri kubakwa mu butaka bwa gereza ya Rwamagana, zirimo ikigo cy’ amahugurwa y’ abacungagereza ubu cyamaze no kurangira, ndetse n’ inyubako y’ icumbi ry’ abayobozi ba gereza ya Rwamagana, zose bigaragara ko zigiye kurangira kandi zubatswe ijana ku ijana n’ abagororwa. Kuri ibi kandi haniyongeraho inyubako gereza ipatana hirya no hino, abagororwa bakazubaka bityo na gereza ikinjiza umusaruro uturutse mu bikorwa byabo.

Haragirimana Emmanuel kandi ashima uburyo leta y’ ubumwe bw’ abanyarwanda yatekere bwo kugorora.

"Numvaga muri gereza ari ukuza, umuntu akabaho nabi, akicwa n’agahinda; ariko nasanze binyuranye kuko iyo ugeze hano, abayobozi bakwakira neza, bakaguhumuriza, bakakumvisha ko nubwo wakoze icyaha, ukiri umuntu wagirira akamaro igihugu, nk’ubu njye ntabwo mba ntekereza cyane ko mfunzwe ahubwo niyumva nk’umuntu uri ku ishuri, kuko ubu twagiriwe n’ikizere, turasohoka tukajya kubaka no hanze ya gereza, kandi amafaranga avuye muri ibyo bikorwa natwe atugeraho".

Uyu mugororwa avuga ko naramuka arangije igihano cye, agataha iwabo mu karere ka Nyagatare, azaba ari umuntu utandukanye cyane n’ uwo bari bazi mbere, agashyira mu bikorwa ibyo yize akiteza imbere, agateza imbere n’umuryango we.

Umuyobozi wa gereza ya Rwamagana SP James Mugisha avuga ko ishuri ryigisha ubwubatsi muri gereza ya Rwamagana rifite agaciro gakomeye, kuko muri iyi gereza hamaze kuzuzwa amazu atatu y’ amagorofa yubatswe n’abagororwa bose babyigiye muri gereza, bityo bigatuma nta kibazo cy’ icumbi ry’ abagororwa gereza ya Rwamagana ifite; ndetse ko baninjiriza gereza umusaruro ufatika uva mu nyubako bajya kubaka hanze ya Gereza.

Ati "Twigisha imyuga myinshi, ariko tuvuze ku bwubatsi, ni kimwe mu byaduhaye umusaruro cyane kuko nk’abiga kubumba amatafari, duhita tubajyana muri business yo kubumba amatafari, tugatwika amatanura tukagurisha andi tukayakoresha iyo tubikeneye. Mwabonye amagorofa yubatswe hano muri gereza, ikigo cy’ amahugurwa y’abagororwa, n’ izindi nyubako; byose ni amaboko y’abagororwa; ubu tujya no hanze tugapatana inzu tukubaka tukinjiza amafaranga kandi n’abagororwa bakoze iyo mirimo ayo mafaranga abageraho".

Ubuyobozi bwa gereza ya Rwamagana busaba imiryango ifite abantu bafungiye muri iyi gereza, ko bakangurira abantu babo kujya mu mashuri yo muri gereza bagahaha ubumenyi bazakoresha igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Rwanda Correctional Services, RCS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa