Impaka zikomeje kuba nyinshi ku bijyanye na DJ Toxxyk uherutse kugonga umupolisi agapfa. Bamwe bagaragaza ko uyu mu-DJ azahanishwa ibi, abandi biriya ariko ukabona ko nta we ufite amakuru ahamye na cyane ko iperereza ritararangira.
Ku wa 21 Ukuboza 2025, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga Umupolisi wari mu kazi, agahita apfa.
Nyuma y’itabwa muri yombi rye, impaka zabaye zose ku mbuga nkoranyambaga hibazwa ibihano ashobora guhabwa cyane ko asanzwe ari ikimenyabose mu muziki Nyarwanda.
Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura.Yakomeje avuga Polisi iri gukora iperereza.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuve ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Birashoboka ko DJ Toxxyk yakurikiranwaho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake mu gihe byaba bigaragaye ko ibyabaye byaba ari impanuka koko.
Kugonga umuntu mu muhanda kandi w’umupolisi bishobora no gufatwa nko kwica umuntu biturutse ku bushake mu gihe yaba yagerageje guhagarika umushoferi w’imodoka akanga guhagarara.
Kuri ubu nta muntu uzi icyabaye kuri DJ Toxxyk, uwagombaga gutanga ubuhamya ni uwo mupolisi ariko yahise apfa akimara kugongwa.
Amahirwe asigaye yo kubimenya ni uko inzego z’Ubugenzacyaha bw’ibyaha bikorerwa mu muhanga zizifashisha amashusho ya Camera zo mu muhanda.
Ubusanzwe icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Kwica biturutse ku bushake bisobanura ko uwakoze icyaha yari afite umugambi wo kwica cyangwa yagize ubushake bwo gukora ibikorwa bibujijwe bizavamo urupfu rw’umuntu.
Umushinjacyaha waganiriye na IGIHE yasobanuye ko ubwicanyi bufatwa nk’ubuturutse ku bushake ari igihe byagaragajwe ko uwagonze umuntu yabikoze abigambiriye.
Ati “Niba baramuhagaritse akanga guhagarara ahubwo akagonga umupolisi, ni ubwicanyi buturutse ku bushake. Iyo ari impanuka babyita ko ari ubwicanyi budaturutse ku bushake kubera ko buba bwaturutse ku makosa y’uburangare no kudakurikiza amategeko, ariko ntiyari agambiriye kumwica. Ariko umuntu agonze ku bushake ntiwabyita impanuka isanzwe.”
Uwo mushinjacyaha yavuze ko mu gihe umupolisi ataba yaramuhagaritse, ahubwo akamugonga by’impanuka byaba ari icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.
Umunyamategeko Me Munyentwali Maurice na we yasobanuye ko ubwoko bw’ibyaha uwakoze impanuka akurikiranwaho bishingira ku byavuye mu iperereza.
Hari abagaragaza ko DJ Toxxyk yari avuye gucuranga mu kabiri ku buryo batekereza ko ashobora kuba yari yanyoye ku nzoga.
Mu gihe ibipimo byagaragaza ko yari yanyoye inzoga, yahanirwa no gutwara wanyoye ibisindisha.
Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko itarenze amezi abiri.
Ipimwa ry’ibisindisha kandi rishobora kujyana no gupimwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mubiri we.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Izindi mpaka zishingiye ku bavuga ko DJ Toxxyk yari atwaye ikinyabiziga atabifiteye uruhushya. Hari bamwe batekereza ko ibihano bishobora kwikuba ariko si ko bigenda.
Me Munyentwali yasobanuye ko harebwa icyo amategeko avuga, aho yerekana ko hagomba kubaho igikorwa cyakozwe cyo kugonga umuntu ariko akaba yanahanirwa gutwara ikinyabiziga nta ruhushya.
Aha itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Hari kandi icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka kuko bivugwa ko yafashwe ageze i Karongi kandi impanuka yayikoreye i Kigali.
Umuntu wese yaba atwaye ikinyabiziga cyangwa atagitwaye, uhunga kugira ngo badashobora kumenya ibyabaye, kandi azi ko icyo kinyabiziga cyangwa ubwe bwite yakoze cyangwa yateje impanuka ari ahantu hagendwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugera k’umwaka n’ihazabu kuva 10.000 Frw kugeza ku 30.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano, naho iyo mpanuka itaba yatewe n’ikosa rye.
Ikindi cyavuzwe ni uko DJ Toxxyk ashobora kuba yaragenderaga mu cyerekezo kitari cyo na byo bishobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi kugera ku mezi atatu n’ihazabu ya 5000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Nubwo bimeze bityo, ibyaha byose akurikiranyweho bizamenyekana nyuma y’iperereza riri gukorwa na Polisi y’u Rwanda, dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha mbere yo kuregerwa Urukiko.
Bitewe n’uko icyaha kirenze kimwe, hari ubwo Ubushinjacyaha busanga harabayeho impurirane z’ibyaha kandi na byo bishobora kugira ingaruka ku bihano uregwa ashobora guhabwa.
Nk’iyo habayeho Impurirane mbonezamugambi ni igihe ushobora gukora igikorwa kimwe kikabyara ibyaha byinshi ariko igikorwa ari kimwe cyabaye. Icyo gihe iyo umucamanza agiye gutanga igihano, atanga ikiruta ibindi muri byaha akurikiranyweho.
Iyo habayeho impurirane mbonezabyaha, bivuze ko haba habayeho ibikorwa byinshi bikabyara n’ibyaha byinshi. Icyo gihe umucamanza atanga igihano ateranyije igihano cya buri cyaha.
Uretse ibyaha nshinjabyaha kandi, umuryango wa nyakwigendera ushobora kurega DJ Toxxyk usaba indishyi zikomoka ku mpanuka z’umuntu wabo witabye Imana.
Dj Toxxyk ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake
Abo mu muryango wa nyakwigendera wagonzwe na Dj Toxxyk nabo bashobora gusaba indishyi zikomoka ku mpanuka
Dosiye ya Dj Toxxyk iracyari gukorwaho iperereza



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *