skol
fortebet

Nta mugambi wo kwiba Ayman Kassem nigeze ngira-CSP Kayumba mu rukiko

Yanditswe: Saturday 30, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

CSP Kayumba Innocent wunganiwe na Me Ngirinshuti Jean Bosco yabwiye urukiko ko kugira ngo amenyane na Amani Olivier byaturutse k’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa ( RCS) Ujeneza Chantal ngo yamusabye kuzajya amufasha akavugana n’umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19.
Ibi yabivuze ubwo yatangiraga kwiregura mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge aburana mu mizi ku byaha (...)

Sponsored Ad

CSP Kayumba Innocent wunganiwe na Me Ngirinshuti Jean Bosco yabwiye urukiko ko kugira ngo amenyane na Amani Olivier byaturutse k’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa ( RCS) Ujeneza Chantal ngo yamusabye kuzajya amufasha akavugana n’umubyeyi we witwa LT Col Nyirasafari kuri Telephone ye kuko muri Gereza icyo gihe hari icyorezo cya Covid-19.

Ibi yabivuze ubwo yatangiraga kwiregura mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge aburana mu mizi ku byaha bitatu acyekwaho n’ubushinjacyaha.

CSP Kayumba Innocent yireguye nyuma yaho kuya 01 Ukwakira 2021 SP Ntakirutimana Eric wahoze ari umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge nawe yireguye agahakana ibyaha byose akekwaho n’ubushinjacyaha akavuga ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe na Olivier Amani wiyemerera ko ariwe wabikoze.

CSP Kayumba Innocent yabwiye Urukiko ko ibyaha byose uko ari bitatu Ubushinjacyaha bumushinja atabyemera kuko nyiri bwite wabikoze abyemera akanereka urukiko uko yabikoze.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Olivier Amani ubwo yari mu rukiko muri Kamena 2021 yemereye urukiko ko ariwe wibye Kassem Ayman Mohamed basanzwe bafunganwe akagobekamo ko yabikoreshejwe n’abayobozi ba Gereza ku gahato

CSP Kayumba ati "Nyakubahwa ibintu byose byavuzwe na Amani Olivier n’ikinyoma cyambaye ubusa kuko ibyo yavuze hano ntakimenyetso na kimwe yeretse urukiko usibye kubivuga.

Mu magambo kandi urukiko ntabwo rugendera ku magambo rugendera ku bimenyetso

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko Ayman Kassem ariwe wabwiye CSP Kayumba Innocent ko yibwe amafaranga kuri Visa Card bitandukanye n’uko Olivier Amani yavuze ko ariwe wabibwiye Ayman Kassem ko yibwe CSP Kayumba ati nyuma yaho Ayman ambwiriye ko yibwe amafaranga nibwo iperereza ryatangiye dutangira gukurikirana icyo kibazo.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko ibyavuzwe byose na Amani Olivier ari ikinyoma cyambaye ubusa kugirango afungishe abantu gusa.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ati Ubushinjacyaha bundega icyaha cy’ubujura ati mubuzima bwange ntabwo ndiba ati ntana Dosiye ngira y’ubujura CSP Kayumba ati sinshobora kwiba ngo ncure umugambi wo kwiba ibintu.

CSP Kayumba ati icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa murabyibuka ko Amani Olivier ariwe wabyiyemereye nacyo murumva ko ataringe ukwiye kukiryozwa.

Icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe icyo cyaha nacyo cyakozwe na Olivier Amani ari mu bikorwa bye by’ubujura.

CSP Kayumba Innocent ati ndasaba imbabazi ko namwizeye akageza aho akora ariya mahano yo kwiba umufungwa mugenzi we akoresheje Telephone twamuhaye zari zarafatiwe muri gereza mubihe bitandukanye ati nge nta mugambi wo gukora icyaha nigeze ngira n’umwe,ariko ndemerera urukiko ko Olivier Amani yandangaje kugira ngo agere ku mugambi wo yiba Kassem Aymman Mohamed.

ati icyo nannge ndacyemera CSP Kayumba Innocent ati ntabwo ndi Umuntu wafatanya gucura umugambwi n’umufungwa wo kwiba ibisuguti n’ibihumbi 800Frw.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko yizeye Olivier Amani abibwiwe n’abakoresha be kuko Ujeneza Chantal yamusabye kuzajya amufasha kuko ari inshuti y’umubyeyi we
ati ibi byose byambayeho n’ubugambanyi nakorewe n’abantu bakoresheje baciye muri Amani Olivier.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uyu Olivier Amani ari umujura kabombo kuko atari ubwambere afungiwe ibyaha by’ubujura bifitanye isano n’ikoranabuhanga ati no muri 2019.

Olivier Amani yarafunzwe kubera ubujura bwe n’uyumunsi ibyaha yakoreye muri Gereza nibyo bimufunze

CSP Kayumba Innocent yamaze isaha irenga yiregura umwanya munini yawumaze asobanura uko yamenyanye na Olivier Amani nibyo yabanje gufasha gereza ya Nyarugenge by’ikoranabuhanga kugira ngo abone uko yiyegereza abayobozi bagereza arikio afite umugambi mubi w’ubujura

Olivier Amani yunganirwa mu mategeko na Me Utazirubanda Gad yahawe umwanya ngo agire icyo avuga kubyavuzwe na CSP Kayumba Innocent ndetse n’abamubanjirije kuburana mbere ye aribo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephaim.

Amani yabwiye yongeye kubwira urukiko ko ibyo yakze byose byo kwiba Kassem yabikoreshejwe kugahato akabikora arengera ubuzima bwe ko we ntamugambi yarafite wo kwiba Kassem ko kandi kuva yatangira kubazwa yabyemereye inzego zose zabimubajije akanabisabira imbabazi Olivier Amani ati Nyakubahwa ni muba mwiherereye ndaba ko nazagirwa umwere kuri ikicyaha kuko nge narakoreshejwe

Impaka zabaye mu rukiko hagati y’ubushinjacyaha n’abaregwa

Ubwo ubushinjacyaha bwasabaga ijambo ngo bugire icyo buvuga ku myiregurire y’abaregwa bwasabye urukiko ko bwazazana Machine zibiweho Kassem Mohamed Ayman kuko ubushinjacyaha bwamaze kuzifatira kugira ngo Olivier Amani yereke urukiko uko ubwo bujura yabukoze bwose n’uko yibye Kassem.Abari mu cyumba cy’urukiko bose bahise basakuriza hejuru bati Amani yongeye gukora kuri Machine noneho abo yakwiba byagenda gute?

Abaregwa nabo babwiye urukiko ko Olivier Amani atari umuntu wo guhabwa Machine kuko ibyo yayikoreyeho bihagije.

CSP Kayumba Innocent yahise abwira urukiko ko icyo ubushinjacyaha bwavuze ko bufite Machine zibiweho Mohamed Kassem Ayman bwabeshye urukiko kuko izo Machine zose zikiri mu kazi ka RCS ati ntabwo zafatiriwe.

Aberegwa bose bamaze kwiregura ku byaha byose bakekwaho n’ubushinjacyaha bose baburanye bahakana icyaha kuko uwakoze ibyo byaha abyiyemerera ariwe Amani Olivier bagasaba urukiko kubagira ubere bagasubira mu miryango yabo.

Umucamanza yahise asubika ibiranisha kubera amasaha yari yarenze urubanza arwimurira kuwa 12 Ugushyingo 2021 humvwa Ubushinjacyaha bunasaba ibihano urubanza narwo rushyirwaho akadomo ka nyuma abakatirwa bakatirwa n’abagirwa abere bagirwa abere.

Iburanisha ryo kuwa 29 Ukwakira 2021 ryamaze amasaha 7

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa