skol

Ntabwo ari urwa Leta y’u Rwanda- Me Karongozi ku rubanza rwa Munyemana

Yanditswe: Thursday 23, Oct 2025

featured-image

Me Karongozi André-Martin wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène, yagaragaje ko abavuze ko Leta y’u Rwanda irufitemo uruhare ntacyo baba bashingiraho.

Dr. Munyemana yatangiye urubanza rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rw’u Bufaransa tariki ya 16 Nzeri 2025. Yifuza guhanagurwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu 2023, agakurirwaho igifungo cy’imyaka 24.

Abanyamategeko be bakunze kumvikana bavuga ko Dr. Munyemana atigeze akora ibi byaha ashinjwa gukorera muri Perefegitura ya Butare, cyane cyane muri Segitari ya Tumba, ahubwo ko yatabaye Abatutsi bahigwaga n’Interahamwe.

Nka Me Vincent Lurquin, yageze aho avuga ko bamwe mu batangabuhamya bavuye i Kigali, bakajya gushinja umukiriya we, baba batumwe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bamubeshyere kubera ko atavuga rumwe na yo.

Me Biju-Duval ku wa 22 Ukwakira yabwiye urukiko ko uretse no kubeshya, abatangabuhamya baba baturutse mu Rwanda badashobora kuvuga bisanzuye; ashaka kwerekana ko ubuhamya bwabo budakwiye kwizerwa.

Nyuma y’aho urubanza rwa Dr. Munyemana rupfundikiwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira, Me Karongozi yashimangiye ko uyu muganga yari umuntu ukomeye cyane i Tumba, ikaba ari yo mpamvu yahawe urufunguzo rwa Segiteri kugira ngo ajye afungiramo Abatutsi mbere y’uko bicwa.

Ati: “Yari afite urufunguzo rwa Segiteri ya Tumba, akaba ari ho yajyanaga abantu. We avuga ngo yashakaga kubakiza ariko byagaragaye ko bavagayo bajya kuri Perefegitura i Butare, nyuma abo bantu bose barapfuye.”

Ku bivugwa ko bamwe mu batangabuhamya bashinje Dr. Munyemana batumwe na Leta y’u Rwanda, Me Karongozi yasubije ko ibyo atari ukuri kuko mu bamushinje harimo abamwiboneye afungirana Abatutsi mu biro bya Segiteri Tumba.

Ati: “Ntaho bihuriye n’i Kigali. Ibyo ndabikubwira kuko ni abakiriya banjye. Nabanje no kubabaza mbere y’uko mbasabira ko batanga ubuhamya. Ibyo bavuga kuri Leta y’u Rwanda, wumvise ko abantu baburana bose, harimo n’uhagarariye Ubushinjacyaha bavuga bati ‘Uru rubanza ntabwo ari urwa Leta y’u Rwanda, ni urw’umuntu witwa Munyemana Sosthène’.”

Me Karongozi yasobanuye ko ibyo abunganira Dr. Munyemana bavuga kuri Leta y’u Rwanda biri mu buryo bahisemo kuburana, ati “Ntiwabibabuza.”

Uyu munyamategeko yagaragaje ko abana ba Dr. Munyemana bakwiye kujya bajya mu Rwanda, byaba ngombwa bakarukoreramo kuko hari abana benshi bakomoka ku bakoze jenoside, bafite akazi keza i Kigali.

Tariki ya 21 Ukwakira, Umushinjacyaha yasabiye Dr. Munyemana gukatirwa igifungo cya burundu. Yasobanuye ko niba uwishe umuntu mu Bufaransa akatirwa gufungwa imyaka 30, uyu muganga we akwiye kumara ubuzima bwose muri gereza kuko yishe benshi.

Kuri Me Lurquin, “Ku mugabo w’imyaka 70, igifungo cya burundu nticyoroshye.” Yasabiye umukiriya we guhanagurwaho ibyaha yahamijwe mu 2023, akagirwa umwere.

Ubwo urubanza rwari rupfundikiwe, inyangamugayo zijya mu mwiherero. Biteganyijwe ko umwanzuro umenyekana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Ukwakira 2025.

Abanyamategeko ba Munyemana bavuze ko bamwe mu batangabuhamya bamushinje batumwe na Leta y’u Rwanda, Me Karongozi atangaza ko ibyo nta shingiro bifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa