Ntazinda wari Meya wa Nyanza agiye kugezwa imbere y’urukiko
Yanditswe: Monday 05, May 2025

Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza agatabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze, agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Urubanza rwe ruteganyijwe kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, saa tatu za mu gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ubushinjacyaha buzaba busobanurira Urukiko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera n’impamvu zikomeye zituma bumukekaho gukora ibyaha.
Ku rundi ruhande Ntazinda Erasme na we azaba yisobanura kuri ibyo agaragaza ukuri kwe gushingiye ku bimenyetso ndetse anagaragaze n’ibyifuzo bye.
Nubwo hataramenyekana icyo akurikiranyweho, Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yatangaje ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ari yo.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *