skol
fortebet

Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru yashyize Urubyiruko ku isonga mu bakurikiranyweho ibyaha

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru ya 2021 igaragaza ko abantu 18,082 bari hagati y’imyaka 18 na 30 ari bo baketsweho ibyaha bitandukanye, bakaba bagize 48.2 ku ijana by’abakurikiranywe bose.

Sponsored Ad

Raporo y’Ubushinjacyaha Bukuru ya 2021 igaragaza ko abantu 18,082 bari hagati y’imyaka 18 na 30 ari bo baketsweho ibyaha bitandukanye, bakaba bagize 48.2 ku ijana by’abakurikiranywe bose.

Bakurikirwa n’abafite imyaka hagati ya 31 na 40, aho abakurikiranyweho ibyaha bangana na 11,020 bihwanye na 29.4 ku ijana by’abaketsweho ibyaha bose bagera ku 37,490.

Abaketsweho ibyaha bari hagati y’imyaka 14 na 17 bangana na 3.9 ku ijana, abafite imyaka hagati ya 41 na 50 bakaba baranganaga na 12 ku ijana, naho abafite imyaka hagati ya 51 na 60 bangana na 4.5 ku ijana.

Abafite imyaka hagati ya 61 kuzamura ni bo bake mu bakekwaho ibyaha bafite impuzandengo ya 2 ku ijana.

Iyo witegereje iyi raporo, usanga abari munsi y’imyaka 30 bangana na 54 ku ijana barakurikiranwyeho ibyaha hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2021, byiganjemo gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwiba.

Mu mezi atandatu ya nyuma ya 2021 Ubushinjacyaha bwakiriye kandi dosiye z’abakekwaho ibyaha birimo; ibiyobyabwenge, gukora iterabwoba, gusambanya abana, ubusambanyi, ihohoterwa mu bashakanye, ibikorwa bibabaza umubiri, forode no kwangiza cyangwa kwihesha ikintu cy’undi. Ibi byaha bigize 92 ku ijana by’ibyakiriwe byose muri kiriya gihe.

Muri Kigali ni ho hakorewe ibyaha byinshi bingana na 28.1 ku ijana, mu Burasirazuba ni 22.3 ku ijana, mu Majyepfo ni 20 ku ijana, mu Burengerazuba ni 14.5 ku ijana naho mu Majyaruguru ni 12.9 ku ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa