skol
fortebet

RCS yafunguye ba bagore bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa [RCS] rwatangiye rwashyize mu bikorwa umwanzuro wa Perezida wa Repubulika,Kagame Paul,rufungura abagore 10 baherutse guhabwa imbabazi nawe ku cyaha cyo kwikuramo inda kimwe n’abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by’agateganyo ku iteka rya Minisitiri.
Ubutumwa bwanyijijwe na RCS kuri Twitter, bugira buti “Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’abandi (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa [RCS] rwatangiye rwashyize mu bikorwa umwanzuro wa Perezida wa Repubulika,Kagame Paul,rufungura abagore 10 baherutse guhabwa imbabazi nawe ku cyaha cyo kwikuramo inda kimwe n’abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by’agateganyo ku iteka rya Minisitiri.

Ubutumwa bwanyijijwe na RCS kuri Twitter, bugira buti “Kuri uyu wa 04/08/2021, Abagore 10 bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gukuramo inda bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ndetse n’abandi bagororwa 4 781 bafunguwe by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri batangiye gusubizwa mu miryango yabo.”

Iki kigo cyashyize hanze n’amafoto ya bariya bagore 10 bari bafungiye muri Gereza y’Abagore ya Ngoma bari gutaha ndetse bagaragaza ibyemezo by’uko barekuwe.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bose bari bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, kandi yemeje ifungurwa ry’abagororwa 4,781 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa